skol
fortebet

Safi Madiba ashobora kujya mu kaga kubera indirimbo yiyanditseho

Yanditswe: Wednesday 15, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Ni nyuma y’igihe havugwa umwuka mubi hagati y’umuhanzi Niyibikora Safi Madiba n’inzu itunganya muzika ya The Mane bapfa ubwumvikane buke no kutubahiriza amasezerano bagiranye hagati yabo nkuko Safi Madiba yabyemeje.

Sponsored Ad

The Mane nyuma y’aho abari ibikomerezwa, Safi Madiba na Jay Polly bayiyomoyeho bayishinja kutubahiriza amasezerano bagiranye.iyi nzu ngo ntirabyumva neza ku ruhande rwa Safi .

The Mane yemeje ko kuba baratandukanye na Safi Madiba nta gihombo na kimwe abibonamo cyane ko hari abandi bahanzi.

Ubwo umwuka mubi watangiraga gututumba, The Mane yasohoye itangaza risaba abantu bose kutongera gukoresha ibihangano bimwe bya Safi kuko atabifiteho uburenganzira ahubwo ko biri mu maboko y’iyi nzu, gusa uyu muhanzi yari yaramenye ubwenge hakiri kare ajya kubyandikisha muri RDB nk’umutungo we bwite.

The Mane yavuze ko uyu muhanzi yabikoze abaciye inyuma ariko bagiye gukora ibishoboka byose bagasubirana uburenganzira bwabo.

Gahunzire Aristide ureberera inyungu za The Mane, yagize ati “Dufite uburyo turi kubikoramo uko byagenda kose ibihangano si ibye, hari ibimenyetso dufite. We yarabyandikishije nk’umuhanzi ariko natwe dufite uburyo tugomba kubigenza. Hari amategeko nyine ubwo azakurikizwa.”

Yavuze ko ibyo Safi Madiba yakoze ari icyaha gishobora guhanwa n’amategeko mu gihe baba batumvikanye banamujyana mu nkiko.

Gahunzire yavuze ko bataratangira kuganira na Safi Madiba ariko biri mu nzira ku buryo habanza ibiganiro bityo byazananirana bikazaba ari bwo habaho ibyo kwiyambaza izindi nzego.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa