Kigali
dnd

Safi Madiba na BadRama mu nzira igana mu nkiko

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 18 December 2019 Yasuwe: 2187

Umuyobozi w’inzu ifasha abahanzi The Mane Music Label uzwi ku izina rya Bad Rama atangaje ko bahagaritse gukorana n’umuhanzi Safi Madiba ndetse atagifite n’uburenganzira ku bihangano bye.



Umwuka mubi hagati ya Safi Madiba na The Mane watangiye gututumba ubwo uyu muhanzi yashyiraga hanze indirimbo “Ntimunywa” yakoranye na Dj Marnaud.

Iyi ndirimbo igaragaramo ikirango cy’indi kompanyi ikora ibijyanye na muzika yitwa “Nukuri Music”, byababaje ubuyobozi bwa The Mane butari buzi ikorwa ry’iyi ndirimbo yanagiye hanze hatabayeho kumvikana.

Umuyobozi wa The Mane, Bad Rama yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko Safi Madiba yamaze kwirukanwa muri Label ya The Mane.

Bad Rama ashinja Safi Madiba kuba yarakoranye indirimbo n’undi muhanzi batabyumvikanyeho, kuba yarayishyize hanze atamenyesheje label bakorana ndetse agashyiramo ibirango by’indi kompanyi.

Bad Rama avuga ko ibindi byaba nyuma yuko Safi Madiba avuye muri The Mane byaba bishingiye ku biganiro bishya byabaho cyane ko amasezerano uyu muhanzi yayishe.

Abajijwe ibyo bishyuza Safi Madiba, umuyobozi wa The Mane yagize ati ”Safi Madiba ni umuhanzi twatangiye kuri zero nta gikorwa yazanye muri The Mane, mu gihe ashaka kujya ahandi yadusigira ibikorwa byacu agakomezanya izina rye kuko niryo yazanye. Tutarinze kugira amategeko twiyambaza na we ubwe ibyo yakabaye abyibwiriza.”

Bad Rama yavuze ko nyuma y’ibiganiro bishobora kuzabaho aribwo bazamenya icyo gukora harimo kugwatira ibihangano bya Safi Madiba, akabigura cyangwa bakabimurekera.

Safi Madiba we ngo nta masezerano yishe ndetse ko atigeze na rimwe amenyeshwa ibyo gutandukira ibyemeranyijweho n’impande zombi.Ntagushidikanya ko nyuma yo kunanirwa kumvika igikurikira ari ukwiyambaza inkiko.Safi Madiba yamenyekanye ari umwe mubagize Urban Boys birangira batandukanye atangira gufashwa na The Mane none hajemo agatotsi.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Shakira yatangaje ikintu gisekeje gituma atemera gushyingiranwa mu buryo...

Umuhanzikazi Shakira Isabel Mebarak Ripoll uzwi cyane nka Shakira yavuze ko...
16 January 2020 Yasuwe: 9283 1

Safi Madiba ashobora kujya mu kaga kubera indirimbo yiyanditseho

Ni nyuma y’igihe havugwa umwuka mubi hagati y’umuhanzi Niyibikora Safi...
15 January 2020 Yasuwe: 3129 0

Akon agiye kubaka umujyi umwitirirwa bazajya bakoresha amafaranga...

Umuhanzi Aliaune Damala Bouga Time Puru Nacka Lu Lu Lu Badara Akon Thiam...
14 January 2020 Yasuwe: 3132 1

Israel Mbonyi abimburiye abandi bahanzi ba Gospel gukora igitaramo...

Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana, Israel Mbonyi atangiranye umwaka wa...
13 January 2020 Yasuwe: 1028 1

Zari The Boss yahishuye ukuntu yabaye umukozi wo mu rugo n’ubuzima bugoye...

Rwiyemezamirimo akaba n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga ukomoka muri...
12 January 2020 Yasuwe: 4526 0

Umuhanzikazi ukomeye muri Uganda yinginze Eddy Kenzo amusaba ko...

Umuhanzi Eddy Kenzo uri mu gihirahiro cyo gushaka undi mugore nyuma yo...
11 January 2020 Yasuwe: 5273 0