skol
fortebet

Safi Madiba yagaragaje uburenganzira afite ku ndirimbo ze yari yarambuwe

Yanditswe: Monday 06, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Niyibikora Safi wamenyekanye muri muzika nyarwanda nka Safi Madiba yandikishije ibihangano bye muri RDB nyuma y’uko The Mane Music Label yari imaze igihe itangaje ko Safi atemerewe gukoresha ibihangano bye kubera ko impande zombi zitacyumvikana ndetse zitanagikorana.

Sponsored Ad

Ku wa 20 Ukuboza 2019 ubuyobozi bwa The Mane Music Label ihagarariwe na Mupenda Ramadhan [Bad Rama] bwashyize hanze itangazo rihagarika ikoreshwa ry’ibihangano bya Safi Madiba haba mu bitangazamakuru, utubyiniro n’ahandi hose kubera ko uyu muhanzi atakibarizwamo ndetse ngo yari yishe ibikubiye mu masezerano bari baragiranye.

Ubu amakuru ahari ni uko Safi na we yamaze kwandikisha ibihangano bye mu kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), nk’ikimenyetso cy’uko ari umutungo we bwite mu by’ubwenge kandi ko azifiteho uburenganzira busesuye.

Mu itangazo yashyize hanze yageneye ibitangazamakuru, abategura ibitaramo n’abafana muri rusange, Safi Madiba, yongeye gushimangira ko atakibarizwa muri ‘Label’ ya The Mane nk’uko yabitangaje ku wa 17 Ukuboza 2019. Yavuze ko ashima urugendo yakoranye na The Mane kuva mu 2017 agitandukana na bagenzi be bari bahuriye mu itsinda rya Urban Boys ndetse n’ibyo bagezeho bari kumwe.

Yavuzemo ko afite uburenganzira ku ndirimbo ze ndetse ko yamaze kuzandikisha nk’umutungo we mu kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB).

Safi Madiba yashimangiye ko afite uburenganzira bwo kuziririmba kuzigurisha ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki nk’uko abyifuza.

Ubuyobozi bwa The Mane bwari bwahaye Safi Madiba amasaha 24 yo kuba yasibye kuri YouTube indirimbo aherutse gukora yitwa “Ntimunywa” kuko yumvikanamo izina rya The Mane kandi akabikora batarabyumvikanye. Safi ntabyo yigeze akora.

Indirimbo bigaragara ko Safi yandikishije ni ‘My Hero’ , ‘Igifungo’, ‘Good Morning’, ‘Original’, ‘Nisamehe’, ‘Kimwe kimwe’ ndetse na ‘Kontwali’.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa