skol
fortebet

Safi Madiba yagaragaje umwana we ku nshuro ya mbere amwifuriza isabukuru

Yanditswe: Thursday 26, Nov 2020

Sponsored Ad

Umuhanzi Safi Madiba wamenyekanye mu itsinda rya Urban Boys ariko ubu akaba aririmba ku giti cye,yerekanye ku nshuro ya mbere umwana we w’umuhungu wagizwe ibanga, ubwo yamwifurizaga isabukuru y’imyaka itavuzwe gusa bivugwa ko ari 5.

Sponsored Ad

Iyi n’inshuro ya mbere Safi Madiba agaragaje ko afite umwana cyane ko mu bakobwa bakundanye ntawigeze avuga ko babyaranye umwana.

Mu mashusho yashyize kuri konti ye ya Instagram mu gitondo cy’uyu wa Kane tariki 26 Ugushyingo 2020,Safi yagaragaje amafoto y’uyu muhungu we Niyibikora Jaden Lion, mu bihe bitandukanye nk’aho ari ku igare, ahagaze, atumbiriye umufotora n’ibindi.

Mu kumwifuriza isabukuru nziza, Safi Madiba yagize ati “Ku munsi nk’uyu intare, icyamamare gito, Madiba muto, yaravutse. Isabukuru nziza mwana mwanjye. Papa aragukunda.”

Ntibizwi neza nyina w’uyu mwana. Kuko mu bantu bazwi bakundanye na Safi Madiba barimo Knowless Butera, Judithe Niyonizera na Umutesi Parfine nta n’umwe wigeze avuga ko yabyariye uyu muhanzi.

Safi Madiba uri kubarizwa mu gihugu cya Canada,aherutse gutangaza ko yatandukanye n’umugore we bashyingiranwe byemewe n’amategeko Judith Niyonizera.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo Safi Madiba n’umufasha we Niyonizera Judith berekeje muri Canada gusa ntibakomeje umubano wabo.

Safi Madiba aherutse kubwira IGIHE ko atakibana n’uwari umugore we ndetse ko batandukanye bidasubirwaho.

Ati “Maze amezi atanu nibana njye twaratandukanye. Hari ibintu byinshi tutumvikanyeho biba ngombwa ko dutandukana. Afite uko abayeho nanjye ubu hari uko mbayeho.”

Abajijwe niba ugutandukana kwabo kwaba kwaramaze kwemezwa n’amategeko cyane ko bafitanye isezerano, Safi Madiba yagize ati “Njye sinkoreshwa n’amategeko nkoreshwa n’umutima wanjye. Twaratandukanye ntabwo tukiri kumwe.”

Icyakora Niyonizera uri mu Rwanda aherutse gutangaza ko ibyo gutandukana na Safi atabizi ndetse ngo aribwo yari abyumvise.

Ibitekerezo

  • None se uncle ni Papa cg ni Nyokorome??????
    Uwo mwana ubwo ni uwa mushiki we !

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa