skol
fortebet

Shakira yatangaje ikintu gisekeje gituma atemera gushyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko na Pique

Yanditswe: Thursday 16, Jan 2020

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Shakira Isabel Mebarak Ripoll uzwi cyane nka Shakira yavuze ko nta gahunda afite yo gusezerana mu mategeko n’umugabo we Pique ukina muri FC Barcelona kubera ko atifuza ko yamubona nk’umugore ndetse atinya gusezerana.

Sponsored Ad

Uyu muhanzikazi w’imyaka 42 urusha umugabo we imyaka 10 yavuze ko yifuza ko Pique yahora amubona nk’umukunzi we aho kumubona nk’umugore.

Yagize ati “Mbabwije ukuri,gushyingirwa bintera ubwoba.Sinshaka ko Pique amfata nk’umugore.Ndashaka ko amfata nk’umukunzi we,ndashaka ko ahagarara ku mano ye.Ndashaka ko amenya ko buri kimwe gishoboka kubera imyitwarire.”

Shakira amaze imyaka 10 abana na Pique ndetse bafitanye abana babiri Milan na Sasha gusa ntabwo barasezerana mu mategeko ngo bitwe umugabo n’umugore.

Ibitekerezo

  • Iyi si koko irarwaye wa mugani wa Rugamba.Ngo Shakira ntashaka gusezerana na Pique ngo abe umugabo we.Nubwo bamaranye imyaka 10,mu mategeko byitwa ko basambana kubera ko nta gikumwe bateye.Mu bihugu byateye imbere,ni bake cyane basezerana.Baba bagirango gutandukana bizaborohere.Ibyerekeye Imana ntacyo bibabwiye.Abajya gusenga ni abasaza n’abakecuru bake cyane.Igitangaje,nuko abo batakita ku Mana,iyo bapfuye babajyana mu nsengero!!!Ariko nuguta igihe kubera ko iyo utashatse imana ukiriho,ntabwo ushobora kuzazuka ku munsi wa nyuma ngo imana izaguhe ubuzima bw’iteka muli paradizo nkuko Yezu yasezeranyije abantu bumvira Imana kandi bakayishaka bakiriho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa