skol
fortebet

Tanasha yise Diamond Platnumz impfizi ya EAC mu ibaruwa ifunguye yamwandikiye

Yanditswe: Thursday 05, Mar 2020

Sponsored Ad

Umuhanzikazi akaba n’umunyamakuru Tanasha Donna wahoze ari umukunzi wa Diamond Platnumz yakubise hasi iby’urukundo rwabo rwose arangije avuga ko yicuza kuba yarakundanye n’imfizi y’afurika y’Iburasirazuba.

Sponsored Ad

Mu rwandiko rwo gutandukana na Diamond Platinumz,Tanasha yavuze ukuntu kubana n’uyu muhanzi byamubihiye ndetse yicuza kuba yaremeye gusiga ubuzima yarimo muri Kenya akamukurikira.

Yagze ati “Diamond wanjye,ntabwo hashize imyaka myinshi,imyaka mike ishize.Waje muri Kenya unsaba ko tuganira twenyine.Umutima wanjye wasabagijwe n’ibyishimo.Nishimiye guhura nawe tukaganira.

Nasabye uruhushya rw’uko ndwaye kugira ngo duhure.Nataye ubwenge ubwo wanyakiranaga ubwuzu.

Wambwiye ko umutima wawe wenda gusandara kubera urukundo.Urukundo rw’ukuri ufitiye umwe rukumbi Donna.Wakanguye intare y’ingore muri njye…..amagambo yawe yahinduye amaraso yanjye nk’umuriro.Umuriro w’amazi.Nemeye amagambo yawe nta gutekereza.

Tanasha yavuze ko Diamond yahise ajya kumwereka ababyeyi be n’inshuti,bakamwakira nk’umwamikazi ndetse nawe ahita amukunda buhumyi atabanje gutekereza.

Tanasha yavuze ko yimye amatwi abanenze urukundo rwe na Diamond yiyemeza kubabeshyuza abana nawe ubuziraherezo akanamubyarira abana beza benshi.

Ageze kubyo kumuca inyuma,Diamond yagize ati “Imyaka 3 twari tumaranye yari imeze nk’imyaka 10 mu kuzimu.Sinakwizera ko ntari nasinze ubwo nakubwiraga “yego”,kuko sinzi icyo nabivuze nkurikiye,ubwamamare bwawe?,ubutunzi bwawe?,urukundo rwawe rw’uburyarya?.Narikunze mba ikigoryi.Wanyicishije umwuma,amagufwa yanjye aracyandya.

Yakomeje ati “Nakabaye naragishije inama Sepetu na Zari mbere y’uko niyikoreza amakara yaka….Nihanganiye gushurashura kwawe,utwika muri buri kanzu.Nagerageje gukorana indirimbo zidafite akamaro nawe kugira ngo ntangiza umubano wanjye nawe ,nziko umunsi umwe uzakura ukaniga kugumisha imbunda yawe mu mufuka.Sinamenye ko uri imfizi idafite akamaro idashobora kuba mu kiraro.Umugabo w’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.”

Tanasha na Diamond batandukanye mu minsi ishize ariko iyi baruwa yatumye benshi bacika ururondogoro.

Ibitekerezo

  • Ibi bijye bibera urugero abakobwa bose.Bakobwa,mujye mwirinda ibyo muvuga ngo "muri mu rukundo na Kanaka".Muge mumenya ko iyo muhaye Abahungu ibyo baba bashaka,akenshi baraguta bagafata undi.Muzi ko bituma Abakobwa benshi biyahura.Ikirenze ibyo,bibabaza Imana itubuza kuryamana n’umuntu utari uwo twashakanye mu mategeko.Ndetse ikavuga ko abasambanyi batazaba muli paradizo.Ntimukigire sex objects (ibikoresho by’abagabo).Kwishimisha akanya gato hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka,ni ukutagira ubwenge (wisdom).Mushake Imana kandi muyitinye.

    Hhhh twarakubwiye hama humve wirirwa wishongorango ubonye umugabo windashyikirwa da exe wabonaga urusha iki zari babyaranye 2 abakobwa beza mupfa ubusape power rero icuze nange ndumugore ndubatse ubere abandi isomo2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa