skol
fortebet

Televiziyo ya Diamond Platnumz yafunzwe amezi 6 kubera gucishaho ibikorwa by’urukozasoni

Yanditswe: Wednesday 06, Jan 2021

Sponsored Ad

Televiziyo ya Wasafi TV y’umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania yahagaritswe gukora mu gihe cy’amezi atandatu nyuma yo kurenga ku mategeko agenga umwuga w’itangazamakuru.

Sponsored Ad

Ikigo cya Tanzania gishinzwe kugenzura imirimo ijyanye n’itumanaho (TCRA) cyatangaje ko cyafatiye ibi bihano Wasafi TV kubera ibikorwa by’urukozasoni byanyuzeho ku wa 1 Mutarama ubwo habaga ibitaramo bya ‘Tumewasha festival’.

Iki gihano cyatanzwe biturutse ku muhanzikazi witwa Gigy Money wagaragaye mu gitaramo cyiswe Tumewasha Festival yambaye ibisa nk’ubusa.

Umuyobozi wungirije w’Ikigo gishinzwe kugenzura ibijyanye n’itumanaho, Johannes Kalungule yavuze ko ibi bihabanye n’amahame agenga itangazamakuru ryo muri Tanzania, ndetse yongeraho ko abayobozi ba Wasafi TV nibakomeza ibikorwa nk’ibi bazafatirwa ibindi bihano.

Kalungule yemeje ko Wasafi TV yategetswe kuva ku murongo ndetse igasaba imbabazi ku bw’iri kosa.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko iki gihano cyatanzwe nyuma yo kwicarana n’ubuyobozi bwa Wasafi bakabanza kuganira.

Muri Nzeri 2020 TCRA na none yari yafashe icyemezo cyo guhagarika iminsi irindwi Radiyo ya Diamond, Wasafi FM, nyuma yo gushinjwa kunyuraho imvugo zitaboneye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa