skol
fortebet

Umu slay Queen yarize arahogora ubwo yasabaga umuhanzi Eddy Kenzo ko babana

Yanditswe: Wednesday 20, Nov 2019

Sponsored Ad

Umukobwa uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga yagundiriye umuhanzi Eddy Kenzo ubwo bari bahuriye I Dubai yanga kumurekura ngo kubera urukundo rwinshi amukunda.

Sponsored Ad

Uyu mu slay queen yafashe Eddy Kenzo aramukomeza ubwo yari I Dubai mu gitaramo cya One Africa Music Fest,cyahuriyemo ibyamamare bikomeye kuri uyu mugabane birimo na The Ben.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje Kenzo ari guhoza uyu mu slay queen wifuzaga ko bagumana akamufata akanga kumurekura.

Mu majwi yumvikanye muri aya mashusho,Eddy Kenzo yasabaga uyu mukobwa gufata indege bakajyana muri Uganda niba koko yamukunze yifuza ko bagumana.

Eddy Kenzo nta mukunzi agira nyuma y’aho umugore we Rema Namakula amutaye akisangira umuganga we wamuvuraga akanamugira inama ku byerekeye ubuzima bw’imyororokere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa