skol
fortebet

Umuhanzi Lolilo yemeje ko yatandukanye n’umukunzi we wa kane

Yanditswe: Thursday 05, Mar 2020

Sponsored Ad

Umuhanzi ukomeye mu Burundi no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Lolilo, yamaze gutangaza ko yatandukanye n’umukunzi we wa kane witwa Loliane bari bamaze imyaka babana.

Sponsored Ad

Lolilo yabwiye kimwe mu binyamakuru byo mu Burundi ko yatandukanye n’uyu Loliane kandi ngo atiteze gukundana vuba n’undi mukobwa kuko ngo afite igikomere ku mutima

Lolilo wamaze imyaka myinshi adakora umuziki hanyuma mu mwaka ushize agakore indirimbo yise Guitar, yavuze ko atiteguye gushaka undi mukobwa bakundana vuba, kubera agifite igikomere gikomeye ku mutima.

Nkuko Ikinyamakuru Indundi dukesha iyi nkuru kibitangaza, Lolilo ntiyavuze uwamuteye iki gikomere cyababaje umutima we, ariko kuba atakiri kumwe n’umukunzi we, bifite icyo bivuze.

Lolilo yavuze ko abakobwa bose babanye ntawe yavuga ko yamukoreye nabi,cyangwa yicuza kuba yarahuye nawe kubera ko bose bafite icyo bamwigishije mu buzima busanzwe, ariko kandi ngo banamuhaye n’abana.

Lolilo avuga ko amaze gukundana n’abakobwa 4, kandi ngo bose yabakundiye ikintu kimwe cy’uko bubaha. Lolilo avuga ko nta mukobwa n’umwe bamaranye munsi y’imyaka 5.

Lolilo afise 4 barimo 2 baba I Bujumbura, n’abandi 2 batuye mu gihugu cy’Ubwongereza aho nawe yabaye mbere y’uko agaruka mu Burundi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa