skol
fortebet

Umuhanzi Pallaso yatewe ibyuma n’abagizi ba nabi muri Afurika y’Epfo

Yanditswe: Thursday 20, Feb 2020

Sponsored Ad

Umuhanzi ukomeye muri Uganda, Pius Mayanja, uzwi mu muziki nka Pallaso yatewe ibyuma n’agatsiko k’abagizi ba nabi bataramenyekana bamusanze mu muhanda muri Afurika y’Epfo.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi usanzwe ari umuvandimwe wa Jose Chameleone,yagiye mu gihugu cya Afurika y’Epfo mu cyumweru gishize gukora igitaramo kuri st Valentin no gukora amashusho y’indirimbo y’indirimbo ariko ntiyahiriwe n’urugendo kuko aba bagizi ba nabi bahagaritse imodoka yarimo, batangira kumukubita ndetse bamutera ibyuma.

Mu mashusho Pallaso yifashe akayanyuza ku rukuta rwe rwa Facebook, yavuze ko yagerageje guhunga ubwo aba bagizi ba nabi bagera ku 100 binjiraga mu modoka yarimo bagatangira kumukubita.

Yagize ati “Bankubise bikomeye. Naguye hasi, bantera ibyuma. Ubwo nageragezaga guhunga imodoka yangonze. Nayisabye ubufasha uwari uyitwaye arikomereza nkomeza kwiruka abantu bandi inyuma n’imihoro. Bankuruye imisatsi barankubita bikomeye. Urwango ku banyamahanga ni ibintu by’ukuri. Ntabwo nzi niba mva aha hantu amahoro kuko ndacyihishe.’’

Uyu muhanzi yabaciye mu rihumye ariruka ahungira mu igaraje riri mu ishuri atahise amenya. Yavuze ko atazi neza niba inshuti ye bari kumwe Kiwunya Fred akiri muzima kuko yamusize mu modoka ubwo yaterwaga.

Pallaso yavuze ko yagerageje gusaba ubufasha abapolisi bari ku muhanda ariko ntibamwitaho ahitamo kwiruka akiza amagara ye. Mu butumwa bwe yasabye Abanya-Uganda kumuha inkunga y’amasengesho kuko ari mu bihe bigoye.

Umuvandimwe Jose Chameleone b yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yanditse ko yavuganye na murumuna we, amubwira ko ubuzima bwe buri mu kaga.

Yagize ati “Navuganye na Pallaso ari mu byago nyuma yo guterwa ari gufata amashusho y’indirimbo ye muri Afurika y’Epfo. Tugomba kwamagana ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu baturage bacu. Twese turi Abanyafurika.”

Amakuru amwe avuga ko uyu muhanzi yaba yarakubiswe n’aba bagizi ba nabi kubera ko yashakaga gutereta umukobwa w’abandi.

Ubutumwa bwacishijwe kuri Twitter ya Pallaso buvuga ko uyu muhanzi yatabawe ndetse ubu ari kwa muganga gusa ngo ubuzima bwe ntabwo buhagaze neza ariyo mpamvu basabye abafana gukomeza kumusengera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa