skol
fortebet

Umuhanzi w’umunyamerika w’imyaka 21 y’amavuko yatunguwe n’urupfu[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 09, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Juice Wrld, umuraperi w’umunyamerika yatunguwe n’urupfu ku myaka 21 gusa, ikinyamakuru TMZ kivuga ko yafashwe n’indwara yitwa ‘seizure’ ifata nk’amashanyarazi ku bwonko, ari ku kibuga cy’indege cy’i Chicago ku cyumweru.

Sponsored Ad

Amazina ye nyayo ni Jarad Anthony Higgins mu 2018 nibwo yamamaye cyane kubera indirimbo ye ‘Lucid Dreams’ yakwiriye henshi ku isi.

Indirimbo ze zibandaga ku bibazo byo mu mutwe, urupfu no gukoresha ibiyobyabwenge.

Police ya Chicago yabwiye BBC ko uyu musore yajyanywe kwa muganga vuba vuba ku isaha ya saa munani z’amanywa zaho ari naho batangaje ko byarangiye.

Police ivuga ko bitazwi niba ibiyobyabwenge byaba byagize uruhare mu rupfu rwe.

Yavukiye Chicago muri leta ya Illinois mu 1998, yarezwe na nyina wenyine, ufatwa nk’umubyeyi ukomeye ku bya cyera kandi w’umunyedini wamubuzaga kumva imiziki ya hip hop.

Ageze mu mashuri yisumbuye, Juice Wrld yatangiye gukora muzika ya Rap, agakoresha SoundCloud mu kumenyekanisha ibihangano bye.

Mu 2017 nibwo yasohoye indirimbo ye ya mbere bituma mu mujyi wa Chicago abantu batangira kumumenya.

Mu 2018 yaramamaye cyane kubera indirimbo ze ‘All Girls Are the Same’ na ‘Lucid Dreams’ zageze mu ndirimbo 100 zikunzwe cyane kuri Billboard Hot 100 chart.

Kompanyi nyinshi zitunganya muzika zahise zishima impano ye, mu 2018 ajya muri Interscope Records ku masezerano y’umuhigo agera kuri miliyoni $3.

Muri uwo mwaka yaje imbere kuri Billboard chart kubera Album ye ya kabiri yise ‘Death Race for Love’.

Imwe mu ndirimbo ye yavuze ku buzima bugufi bw’abahanzi aho yaririmbye ngo “ibihangange byose bigenda kare”.

Iyi ndirimbo yise “Legends” yayituye abandi baraperi XXXTentacion wapfuye mu 2018 afite imyaka 20 na Lil Peep wapfuye mu 2017 afite imyaka 21

Mu cyumweru gishize nibwo Juice Wrld nawe yagize imyaka 21.

Kuri Twitter yanditseho ko ari “imwe mu masabukuru meza yagize”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa