skol
fortebet

Umukobwa wa Eminem yongeye guca ibintu kubera ifoto yashyize hanze aha icyifuzo umwaka wa 2021 [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 13, Jan 2021

Sponsored Ad

Umukobwa wa Eminem witwa Hailie Mathers yaciye ibintu kubera amafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga asenga asaba ko umwaka wa 2021 wazagenda neza nyuma y’aho icyumweru cya mbere cyamugoye.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa w’imyaka 25 ukunzwe ku mbuga nkoranyambaga,yashyize hanze ifoto aahagaze imbere y’igiti cya Noheli.

Uyu mukobwa yatumye abantu benshi bacika ururondogoro kubera imiterere y’umubiri we aho yari yambaye imyenda idashotorana cyane.

Uyu mukobwa akimara gushyira hanze iyi foto yagize ati “Ndebye mu cyumweru gishize ubwo nakekaga ko ikintu kibi nzakora ari ukumanura iki giti cya noheli.2021 Ndagusabye ngo uzabe mwiza kurusha uko wari umeze mu cyumweru gishize.”

Mu minsi ishize,Eminem wubatse izina mu muziki wa Rap yatangaje ko afite ishema rikomeye aterwa no kuba afite uyu mukobwa.

Yagize ati “Nta bana afite,afite umukunzi kandi yitwara neza.Ampesha ishema cyane.Yarangije amashuri ya kaminuza.”

Hailie, n’umwana Eminem yabyarante n’uwari umukunzi we Kim Scott w’imyaka 45, yarangirije muri Michigan State University aho afite impamyabumenyi muri psychology yabonye muri 2018.

Uyu mukobwa ari mu rukundo n’umusore witwa Evan McClintock akunda gushyira ku rubuga rwe rwa Instagram.

Uyu mukobwa aherutse gushyira hanze amafoto yaherekeje se mu kirori aherutse kuririmbamo.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa