skol
Kigali
startimes

Umuraperi Fireman yateye ivi yambika impeta umukunzi we [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 August 2020 Yasuwe: 2344

Umuraperi Uwimana Francis uzwi nka Fireman yateye ivi asaba umukunzi we witwa Kabera Charlotte ko yazamubera umugore undi arabyemera ahita amwambika impeta.


Uyu muraperi umaze igihe kitari kirekire avuye kugororerwa Iwawa,yavuze ko yaciye ukubiri n’ibiyobyabwenge ndetse yahisemo kuva mu buseribateri yiyemeza kurushinga.

Fireman yatunguranye agaragaza amashusho ye apfukamye n’ivi rimwe mu ruziga rw’indabo, ibizwi nko gutera ivi, yambika impeta umukobwa bateganya gushyingiranwa witwa Kabera Charlotte mu minsi ya vuba.

Nkuko amakuru dukesha Kigali Today abitangaza,uyu munsi wo gutera ivi kwa Fireman wahuriranye n’umunsi w’isabukuru y’amavuko ya Kabera Charlotte, wari wateguriwe umutsima byavuzwe ko na wo washatswe na Fireman.

Ababonye ibi birori,bavuze ko byabayemo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko bitari birimo abantu benshi.

Fireman wari ufite ibyishimo byinshi yahise yandika kuri Instagram ye avuga ati “Ibi ni ibihe bitazibagirana, uri akagirwamana kanjye”, mu gihe mu yandi mashusho yari yabanje, Fireman yanditse ati “Yavuze Yego”.

Fireman n’umwe mu bahanzi ba Hip Hop biyubashye mu Rwanda kuko ari umwe mu bagize itsinda rya Tuff Gangs rifatwa na benshi mu bakunzi ba muzika mu Rwanda ko ari abami b’iyi njyana mu rw’imisozi igihumbi.

Fireman azwi mu ndirimbo nyinshi zakunzwe nka Bana bato,Africa,Mama Rwanda,n’izindi nyinshi yaririmbanye na bagenzi be muri Tuff Gangs nka Gereza,Street disciples,ikizibiti,Inkongoro y’umushimusi n’izindi.




Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Bushali yamaze gushyirwa ku rutonde rw’abasore bagomba kujyanwa...

Umuhanzi Bushali wafashwe ari kunywa ibiyobyabwenge yamaze gushyirwa ku...
17 October 2020 Yasuwe: 2601 3

Bruce Melodie yagowe no gusubiza Mariya Yohana wamubajije impamvu asigaye...

Umuhanzi Bruce Melodie uhagaze neza kurusha abandi bose bakorera umuziki mu...
16 October 2020 Yasuwe: 13263 2

Rihanna yasabye imbabazi Abasilamu kubera ikosa aherutse gukora

Rihanna yasabye imbabazi avuga ko yababaje "abavandimwe b’abasilamu" kubera...
7 October 2020 Yasuwe: 1638 0

Alpha Rwirangira n’umugore bakiriye imfura yabo nyuma y’ukwezi kumwe...

Umuhanzi Alpha Rwirangira n’umugore we Umuziranenge Liliane, baherukaga...
4 October 2020 Yasuwe: 1579 0

Amabaruwa y’urukundo ya Tupac n’ikamba rya Notorious B.I.G byaguzwe...

Ikamba ryambawe ubwo Notorious B.I.G yifotoje mbere gato y’uko yicwa,...
16 September 2020 Yasuwe: 773 0

Perezida Magufuli yikuye ingofero ye ayambika Diamond ku mugaragaro nawe...

Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli ,yahamagaye umuhanzi Diamond...
8 September 2020 Yasuwe: 3627 0