skol
fortebet

Umuraperi uherutse kwica Mama we yakatiwe gufungwa imyaka 99[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 03, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Umuraperi wo muri leta ya Chicago ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Qaw’mane Wilson akaba yaramenyekanye cyane nka Young QC muri muzika, yakatiwe gufungwa imyaka 99 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kuba intandaro yo kuba nyina yarishwe.

Sponsored Ad

Uyu muraperi yishyuye umuntu ngo yice nyina kugira ngo asigarane amafaranga yarari kuri banki ndetse n’ubwishingizi mu kwivuza. Ni icyaha yakoze mu 2012 ubwo yari afite imyaka 23.

Yishyuye umwicanyi witwa Eugene Spencer kugira ngo yice nyina umubyara ubundi asigare mu mitungo. Amakuru The Chicago Sun Times avuga ko uyu mwicanyi na we yahanishijwe iki gihano cyo kumara hafi imyaka 100 mu buroko nkuko byatangarijwe mu rukiko kuri iki Cyumweru tariki 02 Gashyantare 2020.

Qaw’mane Wilson birasa naho agiye kumara ubuzima bwe bwose muri gereza kuko afite imyaka 30 y’amavuko, bivuze ko mu gihe yarangiza igihano akiri muzima yazasohoka muri gereza afite imyaka 129.

Yolanda Holmes nyina w’uyu muraperi yarashwe ubwo yararyamye ku gitanda cye mu mwaka wa 2012.

Wilson niwe mwana rukumbi Yolanda yarafite ndetse akaba yaraje no kumwiyicira, kugira ngo akunde yegukane ubutunzi bwa nyina.

Umucamanza Stanley Sacks yavuze ko icyo uyu muraperi yakeneraga cyose nyina yakimuhaga, yaba amafaranga yakoreshaga mu muziki, ndetse n’ayo yajyaga akoresha mu kujugunyira abafana be, bakibaza impamvu yafashe umwanzuro wo kumuhitana na bo bikabayobera.

Nyuma yo kwivugana nyina, Wilson yahise ajya gufata amafaranga yose ya nyina yarabitse muri banki, nyuma yaje kwifashisha amashusho ya videwo yanashyize kuri YouTube arimo abikuza ibibandari by’amadorali kuri banki ubundi akayajugunya ku bafana avuga ko bakunda umuziki we wa rap ndetse agakunda kugaragara agenda mu modoka zihenze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa