skol
fortebet

Umuraperikazi Cardi B yahisemo gushaka ubwenegihugu muri Afurika kubera kwanga ubutegetsi bwa Trump

Yanditswe: Tuesday 07, Jan 2020

Sponsored Ad

Umuraperikazi Belcalis Marlenis Almánzar uzwi nka Cardi B,yatangarije kuri Twitter ye ko yifuza gusaba ubwenegihugu bwa Nigeria yaherukagamo aahakorera igitaramo cyamusigiye asaba miliyoni 2 z’amadolari.

Sponsored Ad

Cardi B udakunda politiki ya perezida Donald Trump by’umwihariko iyo gukumira abimukira,yanditse kuri Twitter ye ko yifuza gusaba ubwenegihugu bwa Nigeria ndetse aheruka kwiyita “Chioma” izina ryo mu rurimi rwa Igbo rukoreshwa muri iki gihugu gikize cyane muri Afurika.

Muri weekend ishize nibwo Cardi B yahishuye ko ashaka ubwenegihugu bwa Nigeria aho ndetse yishimiye uko abaturage bo muri iki gihugu bamwakiriye yagiye kubataramira.

Komisiyo ishinzwe Diaspora muri Nigeria yavuze ko ubusabe bwa Cardi B ari bwiza ndetse biteguye kubwakiriza amaboko yombi nkuko byatangajwe n’ukuriye iyi komisiyo, Abdur-Rahman Adekunle Balogun.

Yagize ati “Nkibibona kuri Twitter nagize ngo Cardi B arakina ariko nyuma naje kubona ko akomeje.Namubwira ko Leta ya Nigeria ibyishimiye.Twiteguye kwemera ubusabe bwe naramuka abutanze.

Ibi biragaragaza ko Nigeria ifatwa neza n’abirabura bo mu mahanga.Dutangiye kugera ku nzozi zacu zo kugira Nigeria igihugu gikurura buri wese by’umwihariko abashoramari bo hanze bashaka kudufasha kuzamura ubukungu bwacu.”

Cardi B yavuze ko ibyo Trump yakoreye Jenerali Qassem Suleimani bishobora gutera intambara ya 3 y’isi ariyo mpamvu yifuza kuva muri US akerekeza muri Nigeria gusa yasabye abanya Nigeria kwinginga umugabo we Offset akazemera ko bajyana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa