skol
fortebet

Weasel yiyemeje kwambarira kurwana kuri mukuru we Jose Chameleone

Yanditswe: Sunday 01, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Weasal Manizo wamenyekanye mu itsinda rya Good Lyfe yahoze afatanyamo na nyakwigendera Mowzey Radio, yavuze ko azafasha mukuru we Jose Chameleone kwishyura umwenda wa miliyoni 45 yananiwe kwishyura.

Sponsored Ad

Uyu musore avuga ko azamufasha kuyishyura bitewe n’uburyo, umugabo ayarimo akomeje kumwishyuriza ahariho hose, ataretse no kumujyana mu bitangazamakuru.

Kabanda umenyereweho umwuga wo gukanika imodoka yasabye ko ikibazo cye na Chameleone cyakemurirwa mu nkiko.

Weasal yababajwe cyane n’uburyo mukuru we akomeje gushyirwa ku karubanda bituma yiyemeza kumwishyurira miliyoni 12 abereyemo uyu mugabo ukora ubukanishi muri 45 agomba kwishyura.

Kabanda yavuze ko yahaye Chameleone aya mafaranga ngo ayifashishe mu bitaramo yari arimo gutegura amwizeza ko azayamusubiza vuba.

Jose Chameleone ngo yagiye agaragaza ubushake buke bwo kuba yayamusubiza kuko amaze kuyamubaza kenshi ntihagire icyo abikoraho.

Chameleone we avuga ko Kabanda yamuteje abantu ndetse ko atubahirije amasezerano bagiranye ubwo yakiraga ayo mafaranga. Yavuze ko kuba yarazanye amabanga yabaye hagati yabo ari babiri mu bitangazamakuru ataribyo byaba imbarutso yo kwishyurwa kwe.

Ubu umuhanzi Jose Chameleone arabarizwa muri Sierra Leone muri gahunda y’ibitaramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa