skol
fortebet

Wema Sepetu yirase ubwiza asigaye afite

Yanditswe: Monday 25, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Wema Sepetu wabaye Nyampinga w’igihugu cya Tanzania mu mwaka wa 2006 akaza no kwamamara mu mwuga wo gukina filimi yavuze ku bwiza yihaye abantu bakamuseka none ubu bakaba bamusaba ubufasha.

Sponsored Ad

Ni mu kiganiro yagiranye na kimwe mu binyamakuru byo muri Tanzania maze avuga ukuntu atangira kwinanura abantu bamusekaga ndetse ntibanatinye kumusaba ubunini yahoranye kuko babonaga aribwo bumubereye,none ubu ngo bamwe mu bamusekaga akaba aribo bari kumusaba inama z’uko nabo bashobora kugera ku bwiza yikoreye kugira ngo nabo babashe kugira umubiri muto.

“Ubu noneho buri muntu yishimira akanemera uko ngana, ubu noneho nabo barimo kungisha inama kugira ngo nabo bamere nkanjye kuko barabikunze
birambereye”.
Wema Sepetu asobanurira ikinyamakuru Global Publishers uburyo ubwiza yihaye bwifuzwa n’abahoze bamukwena.

Uyu mukobwa Wema Sepetu wabuze urubyaro igihe kirekire kuva akundana n’umuhanzi Diamond Platnumz kugeza ubu,mu minsi mike itambutse nibwo yahawe impano y’umwana n’umukinnyi wa filimi mugenzi we Aunt Ezekiel uko yari yabimusezeranyije.

Ibitekerezo

  • Ariko ntabwo ari ubwiza karemano,ahubwo nubwo yihaye.Muli make,yisize mukorogo aritukuza.
    Ikibabaje nuko abakobwa n’abagore benshi bajyana ubwiza bwabo mu busambanyi.Nyamara ubwiza n’ubuto (youth) ni ubusa nkuko bible ivuga.Kubera ko bushira vuba,bagasaza ntihagire uwongera kubareba.Umukobwa Imana iha agaciro,ni uwuyitinya kandi akayikorera.Urugero ni bariya bakobwa bajya mu nzira bakabwiriza abantu ubwami bw’imana.Mu byukuri,iyo umuntu ashatse abamwigisha bible kandi ku buntu,bible irabahidura bakaba abantu badakabya gukunda ibyisi.Kubera ko bible yerekana ko abakunda ibyisi cyane batazabona ubuzima bw’iteka nkuko 1 Yohana 2:15-17 havuga.
    Kwishimisha ukora ibyo Imana itubuza,ni ukutagira ubwenge nyakuri (wisdom).Kubera ko bizakubuza ubuzima bw’iteka muli paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa