skol
Kigali
startimes

Ykee Benda yabwiwe ko azamenwa impanga kubera umunyamakurukazi ukundana n’umunyapolitike ari kwiyegereza

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 April 2020 Yasuwe: 5596

Umuhanzi ukomeye muri Uganda witwa Wycliffe Tugume uzwi cyane nka Ykee Benda yasabwe n’abafana be kugenda gake kuko umunyamakurukazi aherutse kugaragariza amarangamutima akundana n’umunya Politike wo muri iki gihugu.


Mu minsi ishize,Ykee Benda aherutse kujya ku tibuga rwe rwa Twitter yandika uburyo umunyamakuru wa TV yitwa NBS, Sheilah Nduhukire amubuza gusinzira.

Yagize ati “Kuwa 23 Mata…Imana yaduhaye malayika.Yarakuze avamo umugore w’igitangaza kandi wigirira icyizere…Ni byiza ko ukiri muzima..Munyemerere nifurize isabukuru nziza umukobwa wantwaye umutima.Izuba rirashye.”

Akimara kwandika aya magambo yahise ashyiraho ifoto y’uyu Munyamakurukazi ndetse anayigira Profile picture ye.

Aya magambo yasembuye benshi mu bafana bazi uyu mukobwa bituma bamwe baburira uyu muhanzi ko akwiriye kujya kure y’uyu mukobwa niba ashaka kurama ku isi.

Umwe mu bafana yagize ati "Nshuti yanjye bizarangira mu marira kuko njye ubikubwira mfite ubunararibonye."

Abandi bafana baburiye uyu muhanzi mu rurimi rw’Ikigande bamumenyesha ko ari gukina n’ikipe atazi.

Amakuru avuga ko uyu mukobwa Ykee Benda yasembuye asanzwe akundana n’umuyobozi wa rimwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda witwa Norbert Mao.

Ykee Benda yakunzwe mu ndirimbo nka Munakampala,Superman na Nipe yakoranye na Urban Boys.

Uyu muhanzi ukomeye muri Uganda Ykee Benda yagaragaje ko akurikirana cyane umuziki wo mu Rwanda aho yagaragaye ko yishimiye indirimbo Ma Vie ya Social Mula.


Ykee Benda yabwiwe ko ashobora gusiga impanga kuri uyu Munyamakurukazi

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuhanzi Emmy yambitse impeta umukunzi we mu birori bakoze bonyine...

Umuhanzi Emmy usanzwe akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari...
13 January 2021 Yasuwe: 5401 0

Umukobwa wa Eminem yongeye guca ibintu kubera ifoto yashyize hanze aha...

Umukobwa wa Eminem witwa Hailie Mathers yaciye ibintu kubera amafoto...
13 January 2021 Yasuwe: 5895 0

Uwicyeza Pamella yongeye gutera The Ben imitoma ku isabukuru...

Uwicyeza Pamella bivugwa ko ari mu rukundo rw’ibanga na The Ben yongeye...
10 January 2021 Yasuwe: 4861 0

Clarisse Karasira yambitswe impeta n’umusore yagize ubwiru

Umuhanzikazi Clarisse Karasira abinyujije ku rukuta rwa Instagram yahishuye...
9 January 2021 Yasuwe: 4905 0

Televiziyo ya Diamond Platnumz yafunzwe amezi 6 kubera gucishaho ibikorwa...

Televiziyo ya Wasafi TV y’umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania...
6 January 2021 Yasuwe: 3939 0

Beyonce yakoze benshi ku mutima kubera amafoto yashyize hanze ari kumwe...

Umuhanzikazi Beyoncé Knowles umunyabigwi mu muziki wa US yashyize hanze...
4 January 2021 Yasuwe: 5331 0