skol
fortebet

Zari yahaye ubutumwa bukomeye Tanasha Donna uherutse gutandukana na Diamond

Yanditswe: Friday 06, Mar 2020

Sponsored Ad

Uwahoze ari umugore wa Diamond Platnumz witwa Zari Hassan yabwiye mugenzi we wamusimbuye Tanasha Donna ko nta gihe ingwe ihindura ibara ryayo ndetse yongeraho ko nubwo inzoka yakwiyuburura kajana itabura kuba yo.

Sponsored Ad

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram, Zari Hassan yabwiye Tanasha ko Diamond adashobora guhinduka na rimwe.

Yagize ati “Ukwiriye kumenya udashidikanya ko ingwe idahindura uruhu rwayo kandi uko inzoka yakwiyuburura kose ihora ari inzoka.”

Tanasha Donna yavuye mu rugo rwa Diamond mu mpera z’icyumweru gishize ari kumwe n’umwana we nyuma yo gushwana na Diamond wari uri mu gitaramo Los Angeles.

Nubwo ibya Diamond na Tanasha byaturitse mu cyumweru gishize,uyu munyakenyakazi yashinje uyu muhanzi kumuca inyuma kenshi ndetse amwita imfizi y’akarere k’ibiyaga bigari.

Hashize imyaka 2 Diamond Platnumz na Tanasha bakundana ndetse uyu mukobwa yanze umusore bari mu rukundo ubwo uyu muhanzi yamwegeraga akamubwira ko yamutwaye umutima.

Tanasha yakuwe mu bye n’isezerano yahawe na Diamond ko bazakora ubukwe kuwa 14 Gashyantare 2019 ariko bwarangiriye mu binyamakuru gusa.

Amakuru avuga ko Diamond Platnumz yabwiye Tanasha ko atashaka umugore kuko ngo benshi mu bafana be ari abakobwa bityo ko aramutse yifungiye ku mukobwa umwe byakwangiza umuziki we.

Amakuru avuga ko Tanasha yakuwe umutima n’ikizungerezi cyitwa Malaika Salatis cyagaragaye mu ndirimbo Jeje ya Diamond abona ko atakigezweho niko kwigendera.

Ibitekerezo

  • Ibi bijye bibera urugero abakobwa bose.Bakobwa,mujye mwirinda ibyo muvuga ngo "muri mu rukundo na Kanaka".Muge mumenya ko iyo muhaye Abahungu ibyo baba bashaka,akenshi baraguta bagafata undi.Muzi ko bituma Abakobwa benshi biyahura.Ikirenze ibyo,bibabaza Imana itubuza kuryamana n’umuntu utari uwo twashakanye mu mategeko.Ndetse ikavuga ko abasambanyi batazaba muli paradizo.Ntimukigire sex objects (ibikoresho by’abagabo).Kwishimisha akanya gato hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka,ni ukutagira ubwenge (wisdom).Mushake Imana kandi muyitinye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa