skol
fortebet

Zari yandagaje Diamond Platnumz amushinja kwanga kwita ku bana yabyaye akifashiriza abandi

Yanditswe: Monday 27, Apr 2020

Sponsored Ad

Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Zari Hassan yatangaje ko anenze ku mugaragaro uwahoze ari umugabo we Diamond Platnumz wanze kwita ku bana yabyaye ahubwo akiyemeza kurihira abantu 500 ubukode bw’inzu amezi 3.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize kizigenza Diamond Platnumz yatangaje ko mu rwego rwo gufasha abagizweho ingaruka na Covid-19,yiyemeje kurihira ubukode bw’amezi 3 abantu 500 bo mu gihugu cya Tanzania.

Mu butumwa Zari yanyujije kuri Instagram yavuze ko bidakwiriye ko umuntu anezeza abandi mu gihe abamukomokaho bari mu gahinda.

Nubwo atigeze avuga izina rya Diamond Platnumz,Zari yavuze ko uyu muhanzi w’icyamamare mu njyana ya Bongo Flava atazi icyo abana be babiri babyaranye baba bariye.

Yagize ati “Ariko ntabwo uzi icyo abana bawe bariye,niba bajyamye cyangwa niba barihiwe amafaranga y’ibitaro.Ntuzigera na rimwe ushimisha isi yose igihe cyose abagukomokaho batishimye cyangwa ubitayeho.Uri gucuruza ikinyoma.Abantu bamwe bahindutse abanyarwenya kuri bamwe muri twe.”

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Diamond Platnumz yatangaje ko nubwo yagizweho ingaruka na Covid-19 bitatuma agoboka ababaye kumurusha.

Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, Diamond yavuze ko azishyurira imiryango 500 ubukode bw’inzu mu gihe kingana n’amezi atatu.

Yagize ati”Nubwo nanjye ndi mu bahuye n’ingaruka za Koronavirusi gusa muri duke mfite niyemeje gufasha nibura imiryango 500 kwishyura ubukode mu gihe cy’amezi atatu.”

Yakomeje avuga ko guhera ku wa mbere azatangaza uko ubu bufasha buzagera ku bo bukwiriye.

Ati “Mu guhangana na COVID-19 niyemeje gusangira namwe ibyiza n’ibibi. Guhera kuwa mbere nzatangaza uko iyi miryango 500 izakira aya mafaranga y’ubukode .”

Muri Werurwe 2020,Umwe mu bajyanama b’umuhanzi Diamond Platnumz, Sallam yasanzwemo indwara ya COVID-19.

Mu butumwa yatangaje abinyujije kuri konti ye ya Instagram kuwa Kane Tariki ya 19 Werurwe 2020,Sallam yavuze ko n’ubwo bamusanzemo iyi ndwara, ameze neza kandi ari gukurikiranirwa hafi n’abaganga.

Uyu mugabo yitaweho neza n’abaganga ndetse mu minsi ishize byatangajwe ko yasezerewe mu bitaro nyuma yo gukira.

Nyuma y’aho gato umuhanzi Diamond n’abandi bo muri WCB biishyize mu kato nyuma y’uko na Producer we, Lizer Classic usanzwe umukorera muri iyi nzu ifasha abahanzi ya WCB Wasafi yanduye bitewe nuko yakoranaga bya hafi na Sallam SK.

Mu magambo akangurira abantu kuguma mu rugo,Diamond yavuze ati ”Urugero umuntu nka Classi Lizer yanduye Coronavirus ariko aragaragaza ibimenyetso byoroheje…ni gute umuntu yahangana n’iki cyorezo ntiyongere kwandura ukundi ?”

Yakomeje avuga ko umuntu ashobora kumara iminsi irenga 10 atari yagaragaza ibimenyetso by’iyi ndwara akabigaragaza nyuma ari nayo mpamvu nawe yahisemo kwishyira mu kato nyuma yo kubona umuntu wa mbere wo muri Label ya WCB abereye umuyobozi yayanduye.

Muri Tanzania,abamaze kwandura Coronavirus ni 299. Umubare w’abapfuye n’abantu 10. Abakize ni 48.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa