skol
fortebet

Hamisa Mobetto yagaragaje ibimenyetso by’uko ashobora kurongorwa n’uwamuguriye Range Rover

Yanditswe: Tuesday 18, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamideli akaba n’umushabitsi wo muri Tanzaniya, Hamisa Mobetto, yatangaje ko agifite ikizere cyo gushyingirwa, nubwo atarasabwa ngo anakobwe ariko icyizere cyo kiracyahari kuko akiri muto.Mobetto, ufite abana babiri harimo n’uwo yabyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz, yavuze ko yemera ko igihe cy’Imana ari cyo kizabigena bityo akaba agitegereje.

Sponsored Ad

Ati: "Nta mugore udashaka kurongora, nanjye rero ndategereje".

Mu ruhererekane rw’inkuru aherutse kunyuza kuri Snapchat, Hamissa Mobetto yerekanye ifoto ye ari kumwe n’umugabo bivugwa ko bari mu rukundo aho yavuzeho amutaka mu buryo bwuje urukundo.

Yagize ati“Mugabo mwiza, ndagukunda birenze amagambo. Kandi nizera ko uzahora wumva ko n’igihe ntari hafi mba mfite ibyo kukubwira.”

Amagambo ya Mobetto aje nyuma y’iminsi mike ku mbuga nkoranyambaga hatahuwe umukunzi we ukize, Kevin Sowax usanzwe ari umucuruzi uzwi ukomeye.Yatatse Sowax ku mbuga nkoranyambaga amushimira ko yamuguriye Range Rover ku munsi we w’amavuko.Ntibiramenyekana igihe Mobetto azashyingirwa, ariko yavuze ko afite ikizere ko bizabera vuba.

Hamisa Mobetto yamenyekanye cyane mu 2018 ubwo yagaragaraga mu mashusho y’indirimbo ya Diamond yitwa ‘Salome’, ari nabwo nyuma baje kubyarana umwana, kuva icyo gihe yatangiye kuvugwa n’ubwo yari amaze imyaka myinshi ari umunyamideli.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa