skol
fortebet

Harmonize yiyemeje kwiyunga na Diamond Platnumz

Yanditswe: Saturday 25, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Harmonize wari umaze igihe kinini atabanye neza n’uwahoze ari shebuja, Diamond Platnumz,yiyemeje kwiyunga nawe bakongera bakabana neza.

Sponsored Ad

Ibi bije nyuma y’aho Harmonize yavuze ko Diamond n’inshuti ze bashinjaga se wa Harmonize kuroga ndetse ko iyo yabaga ageze muri Wasafi bavugaga ko aje kuroga Diamond.

Harmonize yavuze ko yavuye muri Wasafi kubera ko yafatwaga nabi bikongeraho nuko gusuzugura se.

Uyu muyobozi wa Konde Music Worldwide aherutse guhindura ibitekerezo, avuga ko amaze gukura bihagije bityo yiteguye kuganira na Simba bakongera kubana neza.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Harmonize yatangaje ko afitanye umubano mwiza n’uwahoze ari mugenzi we witwa Rayvanny.

Yakomeje avuga ko umuziki wa Tanzaniya uzatera imbere mu gihe abahanzi bishyize hamwe.

Ati: “Amahoro n’ubumwe bituma mwibanda ku bintu by’ingenzi. Ariko iyo ushwana, urarangara. ”

Harmonize yavuze ko ageze ku rwego yifuza kubana neza n’abandi bahanzi.

Ati “Ngiye kugira hafi imyaka 30, nkeneye kureka kuba umwana.”

Uyu muhanzi yahise abazwa niba yarigeze yegera Diamond ngo biyunge.

Ati: “Nta kibazo mfitanye na we. Imana nibishaka, umunsi umwe, tuzicara tuganire. Umwe muri twe ashobora kwegera undi kugira ngo biyunge. "

Bamwe mu bafana babo bishimiye aya makuru ariko abandi basaba ko batiyunga kuko ngo guhangana kwabo biryoshya umuziki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa