skol
fortebet

Mu gahinda kenshi Wizkid yagarutse muri Nigeria gushyingura Mama we

Yanditswe: Wednesday 11, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Ayodeji Ibrahim Balogun wamenyekanye mu muziki nka Wizkid, ukorera muzika ye mu gihugu cya Nigeria, kuri ubu yageze i Lagos mu muhango wo gushyingura Mama we uzwi nka Jane Dolapo Balogun witabye Imana ku wa 18 Kanama 2023.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi yagaragaye mu mashusho ku kibuga cy’indege kitavuzwe izina giherereye muri Nigeria.

Aya mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga vuba vuba cyane ko abanya Nigeria bari bakumbuye uyu musore.

Nyuma y’amasaha make, umuryango w’uyu muhanzi wahise utangaza ko bari mu myiteguro yo gushyingura mu cyubahiro nyakwigendera Jane, Mama wa Wizkid.

Ni umuhango uzaba ku munsi wo ku wa Kane tariki ya 12 Ukwakira 2023.

Uyu muhango wo gushyingura ukazabera mu rusengero ruzwi nka( RCCG), mu mugi wa David mu birwa bya Victoria, muri Lagos.

Abakunzi ba Wizkid bagaragaje ko bishimiye kongera kumubona mu rugo ndetse ari nako bakomeza kumwihanganisha ku bwo kubura umubyeyi we.

Mrs Jeane uretse kuba yari nyina wa Wizkid, yagize uruhare rukomeye cyane mu iterambere ry’umuziki we kandi yakundaga kumufasha buri gihe no kumuba hafi mu rugendo rw’umuziki we.

Uyu mubyeyi yakunze kujya agaragara mu bitaramo byinshi bya Wizkid ndetse akaza no gukora mu ntoki umuhungu we amutera imbaraga imbere y’abafana be.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa