skol
fortebet

Nyina wa Chameleone na Weasel yavuze ku gusomana kwabo kwateje impaka

Yanditswe: Friday 10, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Madamu Proscovia Musoke,umubyeyi w’abahanzi bakomeye cyane muri Uganda,Jose Chameleone na Douglas Mayanja uzwi nka Weasel Manizo, yashyigikiye aba bahungu be nyuma yo gusomanira umunwa ku wundi ku rubyiniro.
Madamu Musoke yabwiye Itangazamakuru rya Uganda ko abahungu be barenganyijwe n’abantu ndetse ko uko bibasiwe bikabije cyane.
Ati "N’abavandimwe.Ntabwo ntekereza ko ari bibi.Ikibazo nuko abantu babibonye mu ishusho ya kinyafurika.Yego turi abanyafurika ariko."
Yahise ahagarika ikiganiro (...)

Yahise ahagarika ikiganiro kitarangiye kubera ko umuhungu we Pallaso yahise amuca mu ijambo gusa yongeyeho ko ibyabaye bitagakwiye gukomeza kugibwaho impaka.

Pallaso nawe amerewe nabi nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye ari kubyinana na Chameleone mu buryo bumeze nk’ubw’umuhungu n’umukobwa.

Gusomana kwa Chameleone na Weasel kwabaye mu gitaramo cye kuwa 24 Gashyantare ahitwa Lugogo Cricket Oval i Kampala.

Ubwo yari ku rubyiniro,Weasel yarahamusanze basomana bahuje iminwa nk’umusore n’inkumi abantu barumirwa.

Icyakora nyuma y’aho uyu muhanzi w’umunyabigwi yasabye imbabazi nyuma yo kotswa igitutu,avuga ko yabitewe no kwishima cyane ndetse ko abyicuza cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa