Kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2023, Ibirori by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye igihembo cy’ishimwe yahawe na Trace Global itegura Trace Awards.
Ubuyobozi wa Trace Global, bwashyikirije Perezida Kagame igihembo cy’indashyikirwa nk’umuyobozi ushyigikira Urubyiruko n’Ubuhanzi muri rusange.
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’ibyamamare byitabiriye Trace Awards ndetse n’Umuyobozi wa Trace Group.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yabanje gushima igikombe yahawe, abwira aba banyamuziki ko mu Rwanda ari mu rugo. Umukuru w’Igihugu, yavuze ko u Rwanda ruha ikaze buri wese, yaba uwo muri Afurika cyangwa ahandi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *