skol
fortebet

The Ben yakomoje ku byamamare yatumiye mu bukwe bwe

Yanditswe: Friday 01, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Mugisha Benjamin [The Ben] yavuze ko umuhanzi wo muri Kenya, Otile Brown yamaze kwemeza ko azitabira ubukwe bwe na Uwicyeza Pamela mu gihe hari abataremeza ko bazaza nka Diamond Platnumz.

Sponsored Ad

Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi havugwa abahanzi b’ibyamamare bazitabira ubukwe bwa The Ben nka Sheebah Karungi, Tiwa Savage, Diamond Platnumz gusa uyu muhanzi yavuze ko bamwe muri aba bahanzi bazaba bahari koko ariko hari abataremeza ko bazaza.

Yagize ati "ayo makuru aho aturuka simpazi gusa bamwe muri abo bahanzi bazaza. Diamond [Platnumz] ntabwo aremeza ko azaza, Otile Brown we yemeje ko azaba ahari. Tiwa [Savage] ntabwo tujya tuvugana."

Mu bandi bahanzi bakomeye bazaza harimo inshuti ye Meddy n’abandi bahanzi bakoranye hano mu Rwanda.

Umuhanzi Mugisha Benjamin na Uwicyeza Pamela bafite ubukwe buzaba tariki ya 15 Ukuboza 2023 ahazaba imihango yo gusaba no gukwa.

Tariki ya 23 Ukuboza 2023 ni bwo bazasezeranira imbere y’Imana ndetse habe n’umuhango wo gushyingirwa aho bizabera muri Kigali Convention Centre.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa