Print

UR: Inzobere zarebye inyungu imwe none bitumye abanyeshuri basubizwa mu ntara igitaraganya

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 30 August 2018 Yasuwe: 3471

Muri 2013 nibwo iyari Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda n’ amashuri makuru ya Leta byahujwe bibyara Kaminuza y’ u Rwanda maze abanyeshuri bamwe mu bigaga Rukara, Huye na Nyagatare boherezwa kwiga mu mashami ya UR ari mu mujyi wa Kigali.

Muri uyu mwaka wa 2018 , Minisiteri y’ Uburezi yafashe icyemezo cyo gusubiza bamwe muri abo banyeshuri mu ntara kuko imigi yunganira Kigali yari itangiye gusubira inyuma by’ umwihariko umujyi wa Huye.

Mu kiganiro Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’ u Rwanda ushinzwe iterambere ryayo Dr Charles Muligande yagiranye na Radio Flash kuri uyu wa 30 Kanama yavuze ko impamvu bamwe mu banyeshuri bigaga I Kigali bagiye koherezwa kwiga mu ntara kandi bari barakuweyo ari uko abatekereje kubakurayo barebye inyungu y’ ireme ry’ uburezi ntibibuke kureba ku iterambere ry’ imijyi yunganira Kigali.

Yagize ati “Igitekerezo cyo guhuriza hamwe Kaminuza, inzobere zaricaye zitekereza kuri aspect y’ ireme ry’ uburezi ariko ntizatekereza kuri aspect y’ iterambere ry’ imijyi yunganira Kigali. Duteze imbere ireme ry’ uburezi ariko tutiyibagije n’ icyo gitekerezo cyo guteza imbere imijyi yunganira Kigali”.

Nubwo bimeze gutya ariko uyu muyobozi ntabwo yemera ko kuba imijyi yunganira Kigali yarasubiye inyuma kuko yakuwemo abanyeshuri bakohereza I Kigali ari ugutsindwa kw’ igiterezo cyo guhuza kaminuza kuko ngo muri rusange abanyeshuri ba UR baragabanyutse.

Dr Charles Muligande avuga ko kuvana bamwe mu banyeshuri ba Kaminuza y’ u Rwanda mu ntara byari bigamije ko abiga bimwe bigira hamwe.

Bamwe mu banyeshuri n’ abarimu ba UR bavuga ko kuba bagiye gusubizwa mu ntara bibafiteho ingaruka gusa Dr Muligande we avuga impinduka zidafite n’ umwe zibangamiye ntacyo zaba zimaze.

Abanyeshuri biga itangazamakuru muri UR nabo mu bafatiwe icyemezo cyo gusubizwa i Huye. Iki cyemezo bamwe muri bo bavuga ko kibabangamiye kuko hari abigaga bakora cyane ko ibinyamakuru byinshi bikorera mu mujyi wa Kigali.

Guhuriza hamwe kaminuza byari bigamije no gutuma igira agaciro karuseho ku rwego rw’ isi. Urutonde rwa Webometrics rwo mu 2017 rwakozwe hagendewe ku mubare w’ubushakashatsi bwakozwe, rushyira UR ku mwanya wa 96 muri Kaminuza 1520 zikomeye muri Afurika no ku mwanya wa 3499 ku Isi yose.

Mu barimu UR ifite ubu, abagera kuri 23% nibo bafite impamyabumenyi z’ikirenga, abagera kuri 60% bafite iz’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) mu gihe abagera kuri 17% ni abafasha b’abarimu (Tutorial Assistant).

Mu myaka itanu abafasha b’abarimu bagabanutseho 12% bavuye kuri 29% bariho muri 2013/2014. Muri iki gihe abarimu bungirije (Assistant Lecturer) biyongereyeho 9%, bagera kuri 601 bingana na 45%.

Muri rusange UR ifite abakozi bakora mu bijyanye n’uburezi bagera ku 1329, barimo abarimu (Lecturers) 283, abafite Phd (Associate Professor) ni 41.


Comments

Rwemera 1 September 2018

Ibyemezo byinshi bituruka kuli ex-minister Muligande.Umuyoboke ukomeye wa FPR.Nubwo yiyita umurokore,Yesu yadusabye kutivanga mu byisi (Yohana 17:16).Kutanywa inzoga no kujya gusenga,sibyo bigira umuntu umurokore.Muribuka Murigande akiri Minister of Foreign Affairs,abanyamakuru bamubaza niba nta ngabo z’u Rwanda zari muli Congo.Yababeshye ko nta zihari.Nyamara yari azi neza ko ziriyo.Politike ntabwo ijyana no kuba umukristu nyawe.Muli Politike akenshi barabeshya,bariba,barica,bafunga inzirakarengane kandi imana ibitubuza.


muhirwa 30 August 2018

icyo nikibazo gikomoka kubudehe? harya abana bigayo sabakomoka mumiryango ikennye? kera numviseko Col Nsekarije yigeze kuvuga ngo mwene ngofero ntiyakwiga uwaburugumestre utanatsinze araho! yavuze ukuri! kuko abana be barabaswa! ariko yemereraga abatatsnze kumpamvu runaka! mwene ngofero watsinze agasigaraho! ubu rero twese turiga! ariko UR yahindutse iyabana bakomoka mumiryango ikennye! ubwo nijambo ryabo ntaho rizarenga! kuko umukene ntaruvugiro agira! yewe numushinzwe ntamuvugira! mugerageze murebe musesengure murebe niba ikibazo kitaratangiye kuboneka aho ubudehe buziye !


30 August 2018

Rwose bisa nabi, noneho bagiye kwica ireme ryuburezi ngo nukugirango umugi wa Huye udasubira inyuma. Nge nari ngiye mu mwaka wa kane gusa ubu ngiye gusubika amasomo kuko sinabasha kubona ubushobozi. Rwose kaminuza y’u Rwanda ntago itekereza kuruhande rwabagenerwa bikorwa(abanyeshuri). Bo baricara bagafata imyanzurouko babyumva ntago batekereza imvune bitugiraho,


30 August 2018

Erega mugihe hafatwa imyanzuro batitaye kumunyeshuri nakazoza ke ireme ryuburezi rizakomeza kuzamba, Umuyobozi uje wese azana impinduka ze kdi bikarangira nta musaruro uvuyemo