Print

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we w’ Amerika Donald Trump

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 26 September 2018 Yasuwe: 1348

Nk’uko Twitter y’ibiro by’Umukuru w’Igihugu ibigaragaza, aba bayobozi bahuye kuri uyu wa Gatatu bari kumwe n’abafasha babo Jeannette Kagame na Melania Trump.

Perezida Kagame na Trump baherukaga guhura muri Mutarama uyu mwaka i Davos mu Busuwisi, aho bari bitabiriye Inama y’Ihuriro ryiga ku bukungu bw’Isi (WEF).

Icyo gihe abayobozi bombi barebeye hamwe uko umubano w’ibihugu byombi uhagaze, banaganira ku birebana n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) birimo amahoro n’umutekano, kurwanya iterabwoba, ubucuruzi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika n’amavugurura yakozwe muri AU.

Perezida Kagame yashimangiye ko byinshi mu bihugu bifite ubukungu burimo gutera imbere byihuse biri muri Afurika, ashimira Perezida Trump kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kwita ku iterambere ry’ubukungu ku mugabane wa Afurika.

Abakuru b’ibihugu byombi bashimangiye akamaro k’ubwumvikane, bemeranya gukomeza gukorera hamwe hagamijwe kwagura ubufatanye.

Perezida Kagame yabwiye abanyamakuru ko we na mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagiranye ibiganiro byiza ku mikoranire hagati y’impande zombi. Yavuze ko u Rwanda rwungukiye bikomeye mu bufasha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu myaka myinshi ishize.

Ati “Amerika yashyigikiye ibikorwa by’ubukungu bwacu, mu bucuruzi, ishoramari […] abakerarugendo baturutse muri Amerika basura u Rwanda.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri rusange ruzakomeza gukorana bya hafi na Amerika hagamijwe iterambere ku mpande zombi.

Trump yabwiye Kagame ko ari iby’agaciro ‘kumugira nk’inshuti’. Mu biganiro byabo, nta kintu cyigeze kivugwa ku magambo bivugwa ko yakoreshejwe n’uyu muyobozi wa Amerika agereranya Afurika n’imisarane.

Igihe