Print

Louise Mushikiwabo, ubutumwa yagenewe na Jeannette Kagame ngo bwamukoze ku mutima

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 13 October 2018 Yasuwe: 5211

Ubu butumwa Jeannette Kagame yabwanditse mu gifaransa , umanza bifitanye isano no kuba Louise Mushikiwabo yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa OIF.

Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati “Jya mbere Mushikiwabo, Imbuto nziza ku gihugu cya basogokuruza, Jya mbere mwari wa Afurika komeza utware igicaniro cy’ agaciro mu mutima w’ Abakoresha Igifaransa”

Louise Mushikiwabo wari wiriranywe akanyamuneza kubera intsinzi yaheshe ishema u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga, yabonye ubutumwa yagenewe n’ umufasha wa Perezida Kagame bimunanira kwiyumanganya aterura amagambo agira ati “Ubutumwa bw’ umugore wa Perezida w’ u Rwanda , bwankoze ku mutima, nyuma y’ umunsi waranzwe n’ akazi n’ amangamutima menshi. Ndagushimiye byimazeyo Mufasha wa perezida w’ igihugu cyacu”

Louise Mushikiwabo niwe Munyarwanda wa Mbere utorewe kuyobora Francophonie. Uyu Munyarwandakazi wari umaze imyaka 10 ari Minisitiri mu Rwanda azatangira imirimo ya manda y’ imyaka ine muri Mutarama umwaka utaha.