Print

Umugabo yabwiye abapolisi ko arambiwe kurya inyama z’abantu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 November 2018 Yasuwe: 2623

Mbatha yagiye ku biro bya polisi ababwira ko yariye inyama z’abantu ndetse arambiwe gukomeza kuzirya aho yageze kuri ibi biro bya polisi afashe ukuguru k’umuntu arakubahereza.

Uyu mugabo utuye mu gace kitwa Estcourt yahamwe n’icyaha cyo kwica umugore witwa Zanele Hlatshwayo w’imyaka 24 we na bagenzi be barimo uwitwa Khayelihle Lamula barangije bamuca bimwe mu bice by’umubiri barabirya.

Mbatha usanzwe ari umupfumu yishe uyu mugore kubera ko ngo abakurambere bamutegetse kumena amaraso kugira ngo bishime ndetse mu minsi ishize nibwo yerekanye aho bamuhambye.

Kugeza ubu,uyu mugabo na bagenzi be batawe muri yombi ndetse bagejejwe imbere y’urukiko aho bategereje gukanirwa urubakwiriye.


Zanele Hlatshwayo wishwe na Mbatha na bagenzi be


Comments

mazina 15 November 2018

Ibintu bibera muli iyi si biteye agahinda.Ariko wa mugani,ibyinshi biterwa na SATANI iyobya abantu nkuko 2 Abakorinto 4:3,4 havuga.Nkuko bible ivuga,Satani n’abadayimoni Imana izabakuraho burundu,kimwe n’abantu bose bakora ibyo imana itubuza (abarwana,abicanyi,ababeshya,abasinzi,abasambanyi,etc...).Nubwo byatinze kuba,bizaba nta kabuza kubera ko ibyo Bible ihanuye buri gihe biba.Ingero ni nyinshi.Aho gushidikanya,shaka imana cyane kugirango uzarokoke ku munsi w’imperuka uri hafi.