Print

Ubukwe bwa Diamond na Tanasha bushobora gupfa bitewe n’amabanga yo mu buriri Diamond yashyize ku karubanda[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 27 December 2018 Yasuwe: 6268

Iby’urukundo rwa Diamond na Tanasha byamenyekanye mu mezi make ashize, ubu bakaba banitegura kubana mu mezi abiri ari imbere ariko abantu bakomeza bahamya ko ubukwe bushobora gupfa Diamond akomeje gutangaza ibintu nk’ibi, n’ubwo ku rundi ruhande hari abavuga ko wasanga kumena amabanga yo mu gitanda bishimisha Natasha bakundana.

Ikinyamakuru cyo muri Kenya, Nairobinews gitangaza ko ubwo Daimond yitabiraga igitaramo serukiramuco ‘Wasafi Festival’ cyabaye ku wa Mbere tariki ya 24 Ukuboza 2018, i Embu, yemeje ko Tanasha afite ubwiza buhebuje, by’umwihariko ko amenya ibyifuzo bye mu buriri.

Yagize ati “Tanasha ni mwiza, ni umunyakenya, afite uburanga kandi yumva ibyifuzo byanjye mu buriri nkoroherwa cyane, hari ikintu kidasanzwe kuri we agaragaza aryamye ”.

Diamond nubwo yatatse ubwiza Tanasha mu buriri, hari hashize iminsi mike nabwo atangaje ko Zari ari we mugore wa mbere wamuryoheye mu buriri kurusha abandi baryamanye.aha niho abantu bavuga ko umukobwa wese uzamushimisha mu buriri azamufata akareka uwa mbere bakundana , ngo ibyo byaba nta rukundo agira ahubwo yikundira abakobwa bamufata neza mu buriri gusa.