Print

Wa mugore ushaka gushyira hasi Cristiano Ronaldo yatangaje ikintu yamukoreye kikamubabaza cyane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 January 2019 Yasuwe: 4196

Jasmine Lennard wahoze akundana na Cristiano Ronaldo mu myaka 10 yashize,yavuze ko yamusabye ko bakomeza gukundana arabyanga niko kumukanga amubwira ko amafoto yamufotoye yambaye ubusa agiye kuyoherereza se.

Yagize ati “Namusabye ko yamvira mu buzima,ambwira ko azoherereza papa amafoto yanjye nambaye ubusa.

Mfite message nyinshi yanyoherereje ansaba guceceka.Naramubwiye ngo funga umunwa ibi ntibyakumurwa n’amafaranga.Nanze kuba umukozi we.Ndabizi benshi mu bakobwa ntibabishobora."

Jasmine Lennard yavuze ko yavuganye na Kathryn Mayorga wareze Cristiano Ronaldo ko yamufashe ku ngufu ndetse ngo yamuhaye ibihamya bifatika bizashyira hasi Ronaldo agafungwa.




Jasmine Lennard yatangaje ko Cristiano yamuteye ubwoba