Print

Abantu 5 bishwe n’abapolisi 17 barakomereka mu mirwano yakurikiye ibyavuye mu matora yo muri Congo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 January 2019 Yasuwe: 2046

Nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora ko Tshisekedi ariwe witwaye neza,abayoboke ba Martin Fayulu na Ramazani Shadary bazabiranyijwe n’uburakari bakora imyigaragambyo yapfiriyemo abantu 5 ndetse hakomereka abapolisi 17.

Martin Fayulu wabaye uwa kabiri ndetse wari wizeye gutsinda amatora,yavuze ko komisiyo y’igihugu y’amatora CENI yamwibye amajwi ikayaha Felix Tshisekedi ndetse yemeza ko abifata nka coup d’etat.

Kiliziya gatolika muri Kongo yavuze ko yari ifite indorerezi nyinshi muri aya matora ndetse zayigaragarije ko Martin Fayulu ariwe watsinze.

Abakunzi ba Felix Tshisekedi bari mu byishimo ariko aba Martin Fayulu bari mu gahinda ndetse biravugwa ko aribo batangiye kwica bagenzi babo mu myigaragambyo.