Print

Umuryango wa Mwiseneza Josiane wiyemeje kumukorera ibirori bikomeye azahererwamo impano na nyina

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 January 2019 Yasuwe: 3737

Mwiseneza watowe nka nyampinga wakunzwe kurusha abandi muri iri rushanwa ry’uyu mwaka,yakoze benshi ku mutima kubera ukuntu yitinyutse akava iwabo I karongi akaza guhangana n’abakobwa biganjemo ab’I Kigali,byatumye benshi bamuhundagazaho amajwi yabo.

Musaza wa Mwiseneza witwa Muhayimana Samuel yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko bari gutegura ibirori byo gushimira uyu mukobwa wabo wigaragaje cyane ndetse ngo nyina yateguye impano azamuha.

Yagize ati “Ibirori byacu turabiteganya, ni vuba ntabwo ari kera birahari tuzabikora kuko n’umukecuru yavuze hari impano azamuha ku giti cye agomba kuyimwihera. Amahirwe menshi bizabera i Rubengera.”

Mwiseneza ntarasubira iwabo i Rubengera, ubu ari i Gihara mu karere ka Kamonyi aho inshuti ze zamwakiriye ku Cyumweru mu buryo budasanzwe mu mashusho yagiye hanze ku munsi w’ejo.

Mwiseneza Josiane yemerewe akazi na Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC nyiri Radio na TV1 ndetse Solange Ayanone usanzwe atanga amahugurwa yo gufasha Abanyamakuru yemeye kumuhugura ku buntu kugira ngo azakore neza akazi k’itangazamakuru.


Mwiseneza yatwaye ikamba rya Miss Popularity muri Miss Rwanda 2019


Comments

29 January 2019

bamwe batukana se bo bazakora iki ? nabo gutukana gusa ntanicyo bamaze bage baceceka rero kuko ntacyo bamumariye .