Print

Umutoza Sarri yatangaje ikintu kimuteye ubwoba mu ikipe ya Chelsea

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 February 2019 Yasuwe: 2321

Nyuma yo gutsindwa na AFC Bournemouth ibitego 4-0,Sarri yabwiye abanyamakuru ko abakinnyi be badakurikiza amabwiriza aba yabahaye ndetse atagifite ubushobozi bwo kubatera akanyabugabo,none yongeyeho ko afite ubwoba ko ashobora kwirukanwa mu minsi iri imbere.

Yagize ati “Akazi kanjye kanjye gahora kari mu bibazo.Nkunda akazi kanjye kuko gatuma mpora ku gitutu.Nzi neza amategeko.Ushobora gutsinda Manchester City,nyuma y’iminsi itatu ugahita ujya mu bibazo byo kwirukanwa.

Maurizio Sarri ari mu ikipe ya Chelsea idakunze kwihanganira abatoza badatanga umusaruro bitewe ahanini na nyirayo Roman Abramovich.

Sarri yavuze ko atiteguye guhindura uburyo bwe bw’imikinire kabone nubwo yabura umusaruro gusa yemeza ko yatunguwe no kunyagirwa na AFC Bournemouth mu mukino uheruka.

Chelsea igomba gucakirana n’ikipe ya Huddersfield kuri uyu wa Gatandatu saa kumi n’imwe z’umugoroba mu mikino ya Premier League.