Print

Ndayizeye yakubise ubuhiri mugenzi we mu mutwe aramwica amuhoye gusangira n’umugore we mu kabari

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 February 2019 Yasuwe: 5247

Uyu Ndayizeye usanzwe afite akabari,yakubiswe ubuhiri mu mutwe kuwa 27 Mutarama uyu mwaka na Habimana, nyuma yo gufuhira bikomeye umugore we yamusanganye bari gusangira agasembuye.

Ku I saa tatu z’ijoro,nibwo Habimana yinjiye mu kabari ka Ndayizeye bari basanzwe barebana ay’ingwe bapfa gutwarana abagore,niko gusanga umugore we arimo gusangira nawe,amukubita ubuhiri yari afite mu mutwe,undi ahita apfa.

Ikinyamakuru UBM News cyo mu Burundi cyavuze ko Habimana yahise atabwa muri yombi ajya gufugwa we n’uyu mugore we witwa Nsengiyumva Jeanine, wabaye imbarutso yatumye yica mugenzi.


Comments

3 February 2019

ndatimana numurwayi wommutwe