Print

Umubyinnyi Zodwa wabantu uzwiho kubyina yambaye ubusa yaguze isanduku ihenze cyane yo kuzamuhambamo napfa [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 February 2019 Yasuwe: 4855

Abinyujije kuri Instagram ye ku munsi w’ejo, Zodwa Wabantu yatangaje ko yamaze kwigurira isanduku ihenze cyane kugira ngo napfa abantu batamuryanira inzara ngo yari icyamamare ariko abuze isanduku yo kumuhambamo.

Zodwa Wabantu yanze ko napfa,umurambo we wazandagara ariyo mpamvu yahisemo kwigurira isanduku hakiri kare kugira ngo bizorohere umuryango we kumuhamba.

Mu mashusho yashyize hanze,harimo ayo yari aryamye muri iyi sanduku yo kuzamuhambamo naramuka apfuye.

Zodwa Wabantu wamenyekanye kubera kubyina nta kariso yambaye,yahagaritswe mu bihugu birimo Zambia na Zimbabwe ashinjwa kwica umuco ndetse abayobozi bavuze ko ashobora kwanduza iyi mico mibi abakiri bato.






Comments

mazina 7 February 2019

Ibi byerekana ko adatinya urupfu.Ntitugatinye cyane urupfu.Ese koko iyo dupfuye tuba "twitabye Imana"?Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa”.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza”.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka”,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).