Print

France Football yatangaje amakipe 10 akomeye cyane mu mupira w’amaguru ku isi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 February 2019 Yasuwe: 6667

Iki kinyamakuru cy’ubukombe cyavuze ko Real madrid ariyo kipe ikomeye ku isi,gishingiye ku bikombe,abakinnyi,amateleviziyo agura imikino yayo,aba Followers ku mbuga nkoranyambaga,impuzandengo y’abafana baza ku bibuga kureba imikino,amafaranga yinjira,ashorwa mu kugura abakinnyi ndetse n’agaciro kayo ku isoko n’amateka yubatse.

Real Madrid yateye umugeri w’inyuma FC Barcelona mu gihe Manchester United ariyo iri ku mwanya wa 3 ibanziriza izindi 4 zo muri Premier League.

France Football yifashishije inzobere zayo zitoranya amakipe 30 akomeye ku isi gusa UMURYANGO urabagezaho urutonde rwa 10 ya mbere.



France Football yavuze ko Real Madrid ariyo kipe ikomeye kurusha izindi ku isi