Print

Usengimana Faustin kuri ubu utari ufite ikipe yagaragaye mu myitozo ya Rayon Sports abafana bamwereka urukundo[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 21 February 2019 Yasuwe: 4727

Faustin ni umwe mu bakinnyi bafashije ikipe ya Rayon sports kugera muri ¼ mu marushanwa ya CAF Confederation Cup gusa nyuma yaje kwerekeza mu gihugu cya Kuweit aho atatinzeyo nyuma yo kutagirirayo ibihe byiza.

Uyu musore yagiye avugwa ku kuba yakwerekeza mu bihugu bitandukanye gusa biza kurangira bidakunze, kugeza ubu uyu musore nta kipe afite.

Nyuma y’igihe kinini hatazwi amakuru ye, Faustin kuri uyu wa Gatatu yagaragaye mu myitozo ya Rayon Sports yakirwa neza n’abafana.

Witegereje uyu musore ubona ko hari impinduka yagize ku mubiri we kuko bigaragara ko yakoraga Gym cyane.

Abakunzi biyi kipe batangiye kwibaza niba uyu musore yaba agiye kongera kugaruka muri Rayon sports cyane yayivuyemo ari umwe mu basore bayifatiye runini kandi bishimirwaga n’abafana cyane kugeza nuyu munsi.