Print

Abarundi bibasiriye rutahizamu Jules Ulimwengu kubera amagambo aherutse gutangaza asingiza Kagere Meddie

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 February 2019 Yasuwe: 5076

Rutahizamu Jules Ulimwengu aherutse gutangaza ko akunda rutahizamu Kagere Meddie cyane ndetse ariyo mpamvu ikomeye asigaye yishimira igitego ahishe ijisho nkuko uyu munyarwanda ukinira Simba SC akunze kubigenza.

Kuwa 20 Gashyantare uyu mwaka nibwo Ulimwengu yabwiye Radio Isango Star ko akurikirana buri munsi Kagere Meddie ndetse yemeza ko mu ikipe y’igihugu y’u Burundi nta muntu wamwicaza ku ntebe y’abasimbura.

Aya magambo ntiyishimiwe na bamwe mu Barundi nkuko ikinyamakuru Indundi.com kibitangaza,aho bamwe bamushinje gusuzugura ikipe y’igihugu kandi ihagaze neza muri iyi minsi.

Bamwe mu bafana bavuze ko ubwibone bwatangiye gutaha uyu Murundi mugenzi wabo kubera ibitego bibiri amaze gutsindira Rayon Sports muri shampiyona,kuva yayigeramo avuye muri Sunrise FC.

Ulimwengu niwe uyoboye ba rutahizamu mu Rwanda muri shampiyona n’ibitego 11 ndetse amaze kwigarurira abafana b’iyi kipe kuko imikino yose yakinnye yatsinze ibitego.