Print

Mike Karangwa n’umukunzi we Isimbi basezeranye Imbere y’Imana [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 February 2019 Yasuwe: 6360

Mike Karangwa wakoze itangazamakuru igihe kinini ku bitangazamakuru birimo Radio Salus,Isango Star,Radio 10 na TV10, yamaze kwambikana impeta n’umukunzi we umuhango wo gusezerana imbere y’Imana,muri Eglise Vivante ku Kimihurura mu muhango wayobowe n’Umushumba w’Itorero Vivante mu Rwanda, Gataha Straton.

Aba bombi bambikanye impeta nyuma y’icyumweru kimwe gishize habaye umuhango wo gusaba no gukwa.

Mu nyigisho Umushumba w’iri torero yatanze mbere yo gusezeranya Mike Karangwa, yashimangiye ko ‘urugo nyarwo rugomba kubakira kuri Yesu’. Yabwiye Mike na Mimi ko iteka nibizirika ku isengesho nta kizahungabanya urukundo rwabo mu myaka isigaye.

Mu masengesho yo gusabira urukundo rwa Mike Karangwa na Mimi, hagaragayemo Miss Mwiseneza Josiane. Uraranganyije amaso mu baje gushyigikira Mike Karangwa mu rusengero, nta mazina akomeye mu byamamare mu Rwanda yagaragayemo.






Source:ISIMBI


Comments

gakuba 23 February 2019

Aba bageni. baraberewe kandi ni beza bazagire urugo rwiza*