Print

Neymar yatutse ku babyeyi umusifuzi Skomina ashinja guha penaliti y’ubujura Manchester United

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 March 2019 Yasuwe: 3993

Neymar Jr yagaragaje uburakari bukomeye kubera iyi penaliti yatanzwe ku munota wa nyuma igatuma PSG isezererwa,byatumye atuka umusifuzi Skomina wayitanze kuri nyina.

Damir Skomina yitabaje VAR ubwo Diogo Dalot yateraga umupira,ugakubita ku kuboko kwa Presnel Kimpembe,yemeza ko yakoze ku mupira abishaka atanga penaliti yinjijwe neza na Rashford.

Neymar abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko Skomina n’abandi basifuzi badasobanukiwe icyo umupira w’amaguru aricyo.

Yanditse ati “ibi biteye isoni.Baretse abagabo 4 badasobanukiwe iby’umupira barewe amashusho adasobanutse,ntibyigeze bibaho.Ni gute yari gufata umupira n’ukuboko kandi yari awuteye umugongo?.”

Nyuma y’aya magambo,Neymar yahise yongeraho igitutsi gikomeye gishobora gutuma afatirwa ibihano kubera uyu mujinya yagize ugatuma atuka aba basifuzi.

Uretse uyu rutahizamu,na Rio Ferdinand wahoze ari myugariro ukomeye muri Manchester United yavuze ko PSG yibwe kuko penaliti yatanzwe itari ikwiriye kuko ngo Kimpembe atakoze umupira abishaka.




Neymar yatutse umusifuzi Skomina ashinja kwiba PSG