Print

Tom Close yabwiye umugore we Tricia amagambo yakoze benshi ku mutima[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 9 March 2019 Yasuwe: 5546

Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close na Niyonshuti Ange Tricia bamaranye imyaka itanu, kuri ubu bafitanye abana babiri aribo Ella na Ellan.

Tom Close ushimangira ko umugore we yamuhaye ibyishimo bityo akaba ari umuntu w’agaciro mu buzima bwe, yabihamije anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram maze agira ubutumwa agenera Umugore we.

Tom Close yakoresheje ifoto ye atwite umwana wa kabiri imfura yabo Ella irimo kumusoma kunda.Maze yandikaho amagambo agira ati “Urukundo rw’ubuzima bwanjye Tricia ndetse nanjye mutoya. Nahisemo iyi foto kugira ngo nshimangire uburyo wampaye ibyishimo kuba waribarutse abana bacu babiri. Twese uko turi bana turi mu ifoto imwe.”


Comments

Miss 10 March 2019

Nonese niba yarabwiye umugore we amagambo biza mu binyamakuru gute?