Print

Itangazo rya cyamunara y’imitungo itimukanwa iherereye mu murenge wa Ruhashya, Akarere ka Huye

Yanditwe na: Ubwanditsi 25 March 2019 Yasuwe: 321

Umuhesha w’inkiko w’umwuga aramenyesha abantu bose babyifuza ko kuwa kane taliki ya 04/4/2019 guhera saa tanu za mu gitondo (11h00) azagurisha muri cyamunara imutungo itimukanwa ya Habyalimana Gregoire na Musabyimana Fortune iherereye mu Karere ka Huye, Umurenge wa Ruhashya, Akagali ka Rugogwe no mu Kagali ka Mara kugira ngo hishyurwe mu bikorwa icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo.

Cyamunara ikazabera aho imitungo iherereye. Niba ukeneye ibindi bisobanuro wasoma itangazo riri hano hasi cyangwa se ugahamagara kuri Tel: 0783429217 cyangwa 0722429219.