Print

Asinah watutse Nazil,Riderman n’abandi bakundanye yavuze icyabimuteye

Yanditwe na: Martin Munezero 5 April 2019 Yasuwe: 7184

Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria uzwi nka Kizz Daniel yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Fvck you”. Iyi ndirimbo akimara kuyishyira ku rukuta rwe rwa instagram kugira ngo yamamare ku Isi hose yahise atangira ‘Challenge’, aho buri wese wiyumvagamo impano yashoboraga kuyisubiramo mu buryo bwe,Ari nayo Challenge Asinah yitabiriye ayisubiramo mu buryo bwe,ahita ayoherereza nyir’ubwite [ Tag] Kiss Daniel .

Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo kuri ubu iri gukorwa n’abahanzi batandukanye bo muri Nigeria benshi bavuze ko uburyo yabikozemo ari uburyo bwo kugirango avugwe mu itangazamakuru.

Mu gusubiramo iyi ndirimbo mu buryo bwe,Asinah yumvikanamo avuga ngo “ Wagombaga kuba uri umukunzi w’ubuzima bwanjye ariko warambeshye kuko urya mukobwa wambwiraga ko ari umufana wawe nza kuvumbura ko yari ‘indaya’ yaramaze kuba umugore wawe kuko uri ‘impumyi’ none ugarutse ushaka ‘igitsina’ cyanjye!".

Asinah akomeza aririmba akagaruramo cyane igitutsi cya ‘Fuck You’.

Mu bantu batandukanye abwira barimo Nazil na Riderman bakundanye akongeramo MC Tino, Papito wamukoreye iyi ndirimbo, Devy Ranks n’abandi.

Asinah aganira n’Umuseke yavuze ko ariwe muntu wenyinye rukumbi wasubiyemo iriya ndirimbo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ngo abantu babyumvise nabi bumva ko ari ugushotorana (Beef) ariko we ngo nta mutima mubi yabikoranye ngo kuko n’ahandi byakozwe.

Ati “Nabikoze nk’uko n’abandi bahanzi bose babikoze nta we nashakaga gutuka ngo mbinyuze mu ndirimbo, ari ibyo Kizz Daniel abo yatutse ntibari kumwihanganira!”

Asinah yaririmbye biriya bitutsi ngo ashaka ko Kizz Daniel abibona naho ngo ku bantu atuka muri yo ni abo yisanzuraho kandi yizeye ko bitateza ikibazo hagati y’umubano wabo.

Ati “Bariya bantu navuze bose mbisanzuraho nta kibazo kandi byabateye uretse itangazamakuru riri kubikuririza bagashaka kubiremamo ‘Beef’ kandi idahari. Bose bari kwibanda kuri Riderman kuko twakundanye ariko na Nazil twarakundanye kandi igihe kinini kurenza icya Riderman.”

Ngo icyamuteye gusubiramo iyo ndirimbo na we atukana ni uko yabonaga ari byiza kuri we ngo ahitamo kuba uwa mbere ubikoze ,Kugera magingo aya bamwe mu bantu uyu muhanzikazi yibasiye ntacyo barabivugaho gusa Asinah ahamya ko bariya bose ko ari inshuti ze.


Comments

munyemana 5 April 2019

Kuba Assinah wabanye na Riderman imyaka 8 yose arimo kuvuga ko nta kindi yashakaga uretse "igitsina ke",biba bikwiye kubera abandi bakobwa isomo,bagahagarika ibyo bavuga ngo "bali mu rukundo na Kanaka".Abakobwa banze kwishyira abahungu,ubusambanyi bwahagarara.Bakwiye kwibuka ko Imana itubuza gusambana,ahubwo tugakoresha "ubuto" (youth) bwacu mu gushaka no gukorera Imana nkuko Umubwiriza 12:1 havuga.Bakibuka ko Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.