Print

Abantu 32 biciwe mu ntambara iri kubera muri Libya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 April 2019 Yasuwe: 1646

Mu minsi ishize nibwo Gen. Khalifa Haftar wari uherereye mu burasirazuba bwa Libya, yatangaje ko agiye kurwanya ubutegetsi bushyigikiwe na UN, buyobowe na minisitiri w’intebe Fayez al-Serraj.

Uyu mu jenerali warahiriye kwigarurira umujyi wa Tripoli,ari kugenda awusatira ari nako benshi mu banya Libya bahasiga ubuzima.

AFP yatangaje ko iyi mirwano ihuje intagondwa za Haftar na Leta,zimaze gupfiramo abantu 32,abarenga 50 barakomereka.

Ku munsi w’ejo nibwo ikibuga cy’indege cya Mitiga airport cyarashweho amabombe n’indege,bituma ingendo z’indege zihagarara.

Minisitiri w’Intebe wa Libya, Fayez al-Serraj akomeje gushinja uyu Gen Khalifa Haftar wahoze ayoboye ingabo za Libya,LNA, gushaka gufata ubutegetsi ku ngufu.

Ku cyumweru nibwo intambara ikomeye yabereye hafi y’umujyi wa Tripoli,ibisasu biremereye biraraswa ku mpande zombi zihanganye ari nako inzirakarengane zibigwamo.