Print

Ingabo za FARDC zishe inyeshyamba z’Abarundi 35 mu gace ka Uvira

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 April 2019 Yasuwe: 1394

Ikinyamakuru SOS Burundi cyatangaje ko inyeshyamba za FNL zishobora kuba ziciwe mu bice bitandukanye by’iyi ntara birimo Ruminuko, Magunda na Mushoje.

FARDC yatsinze izi nyeshyamba z’Abarundi irangije ifatira imbunda zazo muri iyi mirwano yatangiye kuwa Mbere w’iki Cyumweru.

Umuvugizi w’igisirikare cya RDC captain Dieudonné Kaseleka yemeje aya makuru ko bishe ingabo za FNL 35 bazambura n’imbunda gusa yemeza ko abasirikare 3 ba FARDC nabo bishwe,4 barakomereka.

Nubwo FNL ntacyo iratangaza kuri aya makuru,FARDC yo yavuze ko babakubise inshuro barangije bahungira ku misozi ya Lubumba.

Gahunda yo guhiga inyeshyamba ziri ku butaka bwa RDC,FARDC yayitangiye muri Gashyantare uyu mwaka aho yatangiye ihiga imitwe ya Red-Tabbara na F.orebu