Print

Meghan umugore w’igikomangoma cy’Ubwongereza wavuze ko adashaka kuzabyazwa n’abaganga b’Abagabo agiye kubyarira mu mazi

Yanditwe na: Martin Munezero 16 April 2019 Yasuwe: 4524

Ubusanzwe ibikomangoma by’icyo gihugu byavukiraga mu ibyariro ryitwa Lindo Wing ryo mu bitaro bya St. Mary mu mujyi wa London.

Uyu mugore w’imyaka 37 ukunze kuvugwaho udushya tudasanzwe mu bikomerezwa biyobora u Bwongereza, ateganya kuzabyarira imuhira kandi akabyarira mu mazi.

Ikinyamakuru The Mirror kivuga ko Meghan n’umugabo we babitewe no kwirinda ko amafoto y’umwana wabo yazajya hanze hakiri kare, kuko iyo igikomangoma cyavutse ba gafotozi bakora iyo bwabaga bakabona amafoto ye akiri mu bitaro.

Ibyariro rya Lindo Wing niho havukiye igikomangoma Harry, umuvandimwe William n’abana be batatu.

Bivugwa ko Meghan azabyarira mu nzu yabo iherutse kuvugururwa iri mu ngoro y’umwami ya Windsor.

Uyu mugore kandi ntashaka ko ababyaza b’ibwami b’abagabo bamukoraho. Ubusanzwe abaganga Alan Farthing na Guy Thorpe-Beeston nibo babyazaga ibikomangoma byo mu Bwongereza.

Meghan we bivugwa ko yashatse umubyaza wihariye w’umugore.

Azabyarira mu mazi kuko bamubwiye ko iyo umugore ayabyariyemo bituma abyara atuje, amaraso akagenda neza muri rusange umubyeyi ntaruhe cyane.

Nubwo Meghan akuriwe, igihe azabyarira ntikiramenyekana ariko bivugwa ko habura ibyumweru bike.

Inshuti y’umuryango wabo yagize iti “Ikigaragara ni uko yifuza kubyara mu buryo bworoshye bushoboka, nta miti, nta kubagwa …. Ashaka ko najya ku bise azahita abyara byihuse, ni yo mpamvu bamwe bari kuvuga ko afite gahunda yo kubyarira mu mazi.”

Meghan na Harry bateganya kwereka rubanda isura y’umwana wabo babinyujije kuri Instagram, bakazabanza kumwishimira mu buryo bwihariye nk’umuryango mbere yo kumusohora.

Bazasohora itangazo rigenewe abanyamakuru ririho itariki azagira ku bise n’iyo azabyariraho, n’irindi rishimangira ko umwana yavutse, igitsina cye n’ibiro.

Nyuma y’iminsi mike avutse, Harry na Meghan nibwo bazatumira ba gafotozi mu rugo iwabo bakabafotorana n’ikibondo cyabo.