Print

Jurgen Klopp yandagaje Manchester United abakunzi ba ruhago bifata ku munwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 April 2019 Yasuwe: 3731

Ubwo abanyamakuru babaza Klopp niba afitiye Manchester United icyizere cy’uko yamuhagarikira Manchester City,yabwiye abanyamakuru ko itari mu bihe byiza ku buryo byamufasha gutwara igikombe cya Shampiyona.

Yagize ati “Umukino w’abakeba (Derby) ntacyo wakora kugira ngo uhindure isura kandi Manchester United ntabwo iri mu bihe byiza ku buryo yatsinda City.United yatsinzwe bingahe na Everton ? ibitego 4-0.

Derby ni umukino usanzwe kandi Manchester City yiteguye kuwutsinda.Twakinnye na Manchester United imeze neza tunganya 0-0.Ku munsi mwiza birashoboka ko warangira banganyije.”

Jurgen Klopp yatakarije icyizere Manchester United ndetse yemeje ko nta cyizere ayiha cyo gutsinda mukeba wayo Manchester City ariko yemeza ko bazakomeza gukora ibishoboka byose bagatsinda imikino isigaye,City yatakaza bakayitwara igikombe.


Klopp arabona nta bushobozi Manchester United ifite bwo gutsinda City