Print

Umunyarwandakazi Nadia ufite imiterere idasanzwe y’ikibuno ikurura igitsina gabo yihanije abavuga ko yambara ikariso imwongera ikibuno[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 29 April 2019 Yasuwe: 10440

Umutoni Nadia ni umwe mu bakobwa b’abanyarwandakazi bakomeje kwigarurira imitima ya benshi bitewe n’amafoto ashyira hanze yambaye imyenda igaragaza ubwiza bwe.

Kuri uyu wa Gatanu yagiranye ikiganiro na K Tv ,maze atangaza byinshi mubyo abantu batamuziho .Mu bibazo yabajijwe n’umunyamakuru yabijijwe impamvu yahisemo gukoresha Instagram cyane kurusha izindi mbuga nkoranyambaga, maze asubiza ko yabikoze kubera ko buri muntu wese akoresha urubuga bitewe n’icyo arukundira cyangwa arushakaho ,aha yavuze ko amaze kurwungukiraho byinshi bitandukanye birimo no kuba arukuraho amafaranga.

Yavuze ko ajya abona ibiraka bitandukanye byo kwamamaza abinyujije kuri konte ye ya instagram,aho yavuze ko yakoranye n’amaduka atandukanye akora ibijyanye no kwamamaza imideli cyangwa ubwiza. Mu kiganiro kandi yabajijwe ku bakobwa bitwa aba Slay Queen impamvu bakunze kwiyambika ubusa aasubiza ko atazi impamvu ibibatera.

Umunyamakuru yamubajije niba hari abagabo bajya bamwandikira bamubwira ko babonana bakamuha ku mafaranga,maze asubiza ko bitaramubaho ndetse ko adashobora kubyemera.Abajijwe ku bijyanye n’abakobwa bambara amakariso yongera ikibuno,yasubije ko atazi impamvu babikora,bamujijwe niba atajya ayambara asubiza avuga ko ikibuno cye ari Karemano

Yagize ati” Sinzi ababivuga aho babikora gusa nabita abasazi gusa ukuri guhari nuko ntacyo ntambara. [..] abantu batabona ko ari Orginal ntabwo bareba neza.”

Yasoje abwira abakobwa bose bakoresha imbuga nkoranyambaga ko bajya bigengesera kuko hari n’ibibi biyibaho ndetse abasaba kujya bihesha agaciro nk’abanyarwandakazi ndetse no kudatanga ubuzima bwabo ngo bahabwe amafaranga kuko ayo mafaranga nta keza kayarimo usibye kuzabangiriza ubuzima.


Comments

r.k 30 April 2019

ariko wa munyamakuru we mwahinduye iyo mvugo ngo " ikibuno gikurura abagabo" !!!
Ninde wababwiye ko abagabo Bose ariko bakunda amabuno ? mubihindure kuko ntimwabura indi mvugo mukoresha kandi yemewe .enough is enough


ka 30 April 2019

Ariko nawe umenya utaba muri Kigali ubuse ahubwo uyu afire iki ko mbona arakabuno ahubwo sha wapi ntacyo yibitseho


gakuba 29 April 2019

iyi mvugo nimbi ikwiye guhinduka kuvuga ngo abagabo bakunda ikibuno !!!!!iyo ni mvugo mbi yadutse, kandi iteye iseseme, kandi yandikwa, ni mbuga utazi abo banyamakuru aho bigiye ikinyabupfura!!!abagabo ntibakunda ikibuno bakunda imiterere ya bamwe mu bakobwa cyangwa abagore nimitere ye bakunda naho amafuti yateye ngo abagabo ibibuno ubusa ngo bacitse, ururondogoro ibyo ni Fake


mazina 29 April 2019

Abagabo bakunda amabuno y’abagore n’abakobwa.Ikibazo nuko akenshi bituma biyandarika.Nkuko Bible ivuga,umugore mwiza ni ushaka kandi agakorera Imana.Urugero rwiza ni baliya bakobwa n’abagore b’abayehova bajya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’Imana.Bisaba kwitanga no kwigomwa.
Imana idusaba gukoresha ubuzima bwacu mu gukorera no gushaka Imana.Tukabifatanya n’akazi gasanzwe,kubera ko muli Matayo 10:8,Yesu yasabye abakristu nyakuri "gukorera Imana ku buntu",tudasaba amafaranga.Icyacumi abantu bitwaza,cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi,kubera ko nta masambu Imana yari yarabahaye nkuko Kubara 18:24 havuga.